APR Fc isezerewe na Khartoum Fc muri CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya APR Fc yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’igikombe giterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame (CECAFA Kagame Cup),nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Khartoum Fc.

Nyuma yo gusohoka mu itsinda rya kabiri iri ku mwanya wa mbere,ikipe ya APR Fc yaje gusezererwa n’ikipe ya Khartoum Fc yari yarangije ari iya gatatu mu itsinda ryayo,aho yayisezereye muri 1/4 cy’irangiza.

Abakinnyi b'amakipe yombi basuhuzanya
Abakinnyi b’amakipe yombi basuhuzanya
APR Fc isezerewe nyuma yo gutsindwa 4-0
APR Fc isezerewe nyuma yo gutsindwa 4-0

Ibitego by’ikipe yo muri Soudan byatinzwe na Atik Khalid watsinze icya mbere,Amin Ibrahim atsinda icya 2 n’icya 3,mu gihe Salehdin Osman yatsinze icya kane.

Abakinnyi ba Al Khartoum bishimira kimwe mu bitego byatumye baszerera APR Fc
Abakinnyi ba Al Khartoum bishimira kimwe mu bitego byatumye baszerera APR Fc

Abakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku ruhande rw’ikipe ya APR Fc

1. Ndoli Jean Claude
2. Rusheshangoga Michel
3. Albert Ngabo
4. Nshutiyamagara Ismael Kodo (C)
5. Rwatubyaye Abdoul
6. Bizimana Djihad
7. Mukunzi Yannick
8. Iranzi Jean Claude
9. Farouk Ruhinda
10. Ndahinduka Michel
11. Fiston Nkinzingabo

Ndoli Jean Claude n'iyi kipe yo mu murwa mukuru wa Soudan
Ndoli Jean Claude n’iyi kipe yo mu murwa mukuru wa Soudan
Dusan Dule utoza APR Fc,yemeye ko Appiah wa Al Khartoum yamurushije
Dusan Dule utoza APR Fc,yemeye ko Appiah wa Al Khartoum yamurushije

Iyi kipe ya APR Fc yari yageze muri 1/4 ibashije gutsinda imikino itatu yose mu itsinda,aho yatsinze Al Shandy igitego 1-0,itsinda Heegan yo muri Somalia ibitego 2-0,isoza imikino y’amatsinda itsinda LLB y’i Burundi 2-1.

Indi mikino itaganijwe muri CECAFA Kagame Cup

Kuri uyu wa kabiri

Gor Mahia 2-1 Malakia

Ku wa Gatatu:

14H00: KCCA vs Al Ahly Shendy
16H00: AZAM FC vs Young Africans

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Many peaple have been scaptical before match kicks off because appiah is a good manager.but i’m not excited abaut this.

Jean marie yanditse ku itariki ya: 29-07-2015  →  Musubize

Gusa irasebyepeee!!! nacyo irusha mukeba ahubwo njyewe nayise binezero pole kubafana APR.

N,innocent yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

APR oyeeeeee, komereza aho.
Ngwino wifatire iyo wita Gasenyi.
Bizajya bigutera icyaka hamwe na Degaulle wanyu.
Nta terambere ry’umupira rihari.
Kandi ngo ni mwebwe bambere Mu gihugu.

nshimiye yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

this is not god apeli fc nikipes nkunda cyane apeli fc nikipes nakuze nkundapeee! Adn apeli fc nakunze kuyikuriki cyane aliko? Byambabaje kubona isigaye itageze kili cup cekafa kagame cup Bikunze kuba byiza iyo cekafa kagame cup igumwe iwacu iRwandas abo bahungu bacu turabasaba bashyiremo imbaraga Ok tank yua for this SmS Form baut Black And White Apele fC

may ntwali Gerald yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

MBEGA UKUNTU APR IHASEBEYE! MURUTWA NABASIGAYE MURUGO PE! MASHAMI ARASOBANURIRA IKI ABAKUNZI BA APR? POLE SANA BIRARYOSHYE KWELI.

SYLVIE yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

birabbajegutsindwa niyakan

hasdai yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

birabbajegutsindwa niyakan

hasdai yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka