Jimmy Mulisa aracyari uruhinja mu bijyanye n’ubutoza-Johnny McKinstry

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnny McKinstry asanga Jimmy Mulisa ubu wagizwe umutoza wa Sunrise akiri umwana mu bijyanye no gutoza,nyuma y’aho bari bamaranye igihe cy’icyumweru mu myitozo y’Amavubi.

Mu cyumweru gishize ubwo ikipe y’igihugu Amavubiyahamagarwaga mu rwego rwo kwitegura imikino ya gicuti irimo umukino wa Nigeria wakuweho,ndetse n’umukino w’Afrika y’epfo uteganijwe kuri uyu wa kabiri ku isaha ya Saa moya z’ijoro,haje kugaragara Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umuyobozi wa tekiniki mu ikipe ya Sunrise.

Jimmy Mulisa wari umaze iminsi afatanya n'abandi batoza mu myitozo y'Amavubi
Jimmy Mulisa wari umaze iminsi afatanya n’abandi batoza mu myitozo y’Amavubi

Jimmy Mulisa yaje kugaragara ku rutonde nk’umutoza wungirije,gusa nyuma haje kumenyekana amakuru avuga ko Jimmy Mulisa atazajyana n’iyi kipe mu gihugu cy’Afrika y’epfo.

Mu gushaka kumenya impamvu nyamukuru twegereye abo bireba barimo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Uyu mutoza w’Amavubi uheruka kuzuza imyaka 30 muri uku kwezi,yaje gutangariza itangazamakuru ko uyu mutoza Jimmy Mulisa (w’imyaka 31) ko akiri uruhinja mu bijyanye n’ubutoza,ndetse anatangaza ko yari yaje mu myitozo mu rwego rwo gukarishya ubumenyi mu byo gutoza

McKinstry yagize ati “ Mu by’ubutoza Jimmy ni uruhinja,aracyari umwana mu butoza.urabizi nibwo agitangira.Nibyo koko yari umukinnyi ukomeye,yatsinze ibitego byinshi,afite ubunararibonye bwinshi.Ariko kuba waramaze imyaka 10 mu ishuri ntibivuze ko uzahita uba umwarimu.Ibyo ntawabijyaho impaka.Ninako bimeze rero mu mupira w’amaguru.”

Yakomeje agira ati“ Jimmy rero twaramuzanye kugira ngo abone ubunararibonye.Avuga ibintu bizima,iyo muganiriye ku mupira w’amaguru afite ibitekerezo bizima kuri uyu mukino.Iyo rero ni intangiriro.”

Kuba Jimmy Mulisa yaraje muri iyi kipe y’igihugu mu rwego rwo kwimenyereza,byashimangiwe kandi n’umuvugizi wa FERWAFA,Hakizimana Moussa,wavuze ko Jimmy Mulisa azakomeza kujya aza mu myiteguro itandukanye y’Amavubi.

Jimmy Mulisa ngo azakomeza kwitabira imyitozo y'Amavubi,mu rwego rwo gukarishya ubumenyi
Jimmy Mulisa ngo azakomeza kwitabira imyitozo y’Amavubi,mu rwego rwo gukarishya ubumenyi

Jimmy Mulisa kandi usibye kuba yari yahamagawe mu Mavubi nk’umutoza wungirije,ubu yanamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise,ikipe yari asanzwe abereye umuyobozi wa Tekiniki ndetse ikaza no kurangiza Shampiona y’icyiciro cya mbere iri ku mwanya wa 4 n’amanota 40.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Jimmy reka iyombwa yùmzungu. wowe komeza

lkmsaa yanditse ku itariki ya: 29-07-2015  →  Musubize

mwagiye muvugisha ukuri,yamugaye ahubwo, basi iyo amujyana agatahira kujyana n’ abandi. pore wana

john yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

AYO NI AMACU YINDA

Chelsea i Rubengera yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka