Amavubi yerekeje muri Afrika y’epfo mu mukino wo gusuzuma abakinnyi

Nyuma y’igihe kigera ku cyumweru bakora imyitozo,ikipe y’igihugu "Amavubi" yerekeje muri Afrika y’epfo gukina umukino wa gicuti kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Johannesbourg guhera ku i Saa Cyenda z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

Kuri Stade Amahoro kuri uyu wa mbere,abakinnyi bagera kuri 18 bayobowe n’umutoza Johnny McKinstry bakoze imyitozo ya nyuma mbere y’uko bahaguruka na Rwandair i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa mbere.

Ku kibuga cy'indege i Kanombe
Ku kibuga cy’indege i Kanombe

Iyi kipe y’igihugu Amavubi,ikaba yakoraga imyitozo yo gutegura umukino uzahuza Afurika y’Epfo n’u Rwanda uzabera kuri Sitade ya Kaminuza ya Johannersburg saa 15:00 kuwa Kabiri tariki 28/07/2015.

Abasore b'Amavubi barangiza imyitozo yabo ya nyuma
Abasore b’Amavubi barangiza imyitozo yabo ya nyuma
Abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga nabo banyuzaga mo bakirebera imyitozo
Abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga nabo banyuzaga mo bakirebera imyitozo

Mu kiganiro twagiranye n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,yavuze ko uyu mukukino uri mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino ya CHAN ndetse n’umukino wa Ghana,aho ndetse kandi uyu mukino uzaba ufasha abakinnyi bashya kumenyera.

McKinstry ati "Uyu ni umukino wo gusuzuma bamwe mu bakinnyi,twatsindwa,twanganya,twatsinda,nta kidasanzwe bizaba bivuze ,icya ngombwa ni ukureba uko abakinnyi bahagaze,gusuzuma niba abakinnyi bamaze kwiyumva mu buryo bw’imitoreze"

Muri iyi kipe higanjemo abakinnyi batamaze igihe bakinira Amavubi
Muri iyi kipe higanjemo abakinnyi batamaze igihe bakinira Amavubi
Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) na Kwizera Olivier (APR Fc) nibo banyezamu bagiye
Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) na Kwizera Olivier (APR Fc) nibo banyezamu bagiye
Bakame niwe kapiteni w'iyi kipe
Bakame niwe kapiteni w’iyi kipe
Higiro Thomas mu kazi ko gutoza abanyezamu
Higiro Thomas mu kazi ko gutoza abanyezamu

Abakinnyi 18 berekeje muri Afrika y’epfo

Mu izamu : Olivier Kwizera na Eric Ndayishimiye

Abakina inyuma: Celestin Ndayishimiye, Fitina Omborenga, Jean Marie Rukundo, Faustin Usengimana, Amani Uwiringiyimana na Fabrice Twagizimana

Abakina hagati : Amran Nshimiyimana,Tumaini Ntamuhanga, Innocent Habyarimana, Amini Muzerwa, Kevin Muhire, Savio Dominique Nshuti na Jacques Tuyisenge.

Abakina imbere : Danny Usengimana, Isaie Songa na Ernest Sugira

Nyuma y’umukino w’Afurika y’epfo, Amavubi azerekeza muri Ecosse ku itariki 2 Kanama, mu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri aho Amavubi azakina imikino ya gicuti igera kuri itatu n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu,

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

AMAVUBITUYIFURIJE,INSINZI

EMMANWEL yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

mbifurij’itsinzi.ndabona barikujyana (mvuyekure emery)

nsanzimana yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka