Nyuma ya Christopher, hagiye kongera guhembwa undi muhanzi ufite indirimbo ifite amashusho meza kurusha izindi

Nyuma y’uko indirimbo “Ndakabya” y’umuhanzi Christopher yegukanye umwanya wa mbere nk’indirimbo ifite amashusho meza kurusha izindi muzasohotse mu kwezi kumwe, kuri ubu hagiye kongera guhembwa umuhanzi ufite indirimbo ifite amashusho ahiga izindi mu bwiza.

Iki gikorwa ngarukakwezi gitegurwa na Bruco Motion Ltd isanzwe itegura ikiganiro “10 zikunzwe” gica kuri TV 10.

Bruce ishimwe, Umuyobozi wa Bruco Motion Ltd itegura 10 Zikuzwe na Iwacu Night, aganira n'abanyamakuru.
Bruce ishimwe, Umuyobozi wa Bruco Motion Ltd itegura 10 Zikuzwe na Iwacu Night, aganira n’abanyamakuru.

Binyuze gikorwa yise “Iwacu Night”, Bruco Motion Ltd ikaba igiye kugaragaza undi muhanzi w’ukwezi ku ndirimbo zifite amashusho meza kurusha izindi muri Nyakanga 2015 kikazaba ku wa 31 Nyakanga 2015.

Bruce, Umuyobozi wa Bruco Motion mu nama n’abanyamakuru yabaye kuri uyu wa 26 Nyakanga 2015 muri Champion Hotel iri i Remera, yavuze ko ari gahunda bashyizeho mu rwego rwo kugira ngo bateze imbere umuziki Nyarwanda by’umwihariko indirimbo z’amashusho ngo kuko basanze ibindi biteza imbere ubuhanzi byaribandaga ku ndirimbo z’amajwi bityo bakabona indirimbo zifite ashusho na zo zikwiye kuzamurwa.

Kugeza ubu, iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri , bikaba biteganyijwe ko ari gahunda izakomeza ndetse ikazanatanga ibihembo (Awards) nyuma y’umwaka ariko byaturutse muri uku indirimbo zigenda zirushanwa buri kwezi.

Ibirori byo guhemba umuhanzi wahize abandi muri uku kwezi biteganyijwe kuba ku itariki 31.7.2015 kuva saa mbili z’umugoroba bikabera muri Hotel Le Printemps aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 7000 na 10 000 ku uherekejwe (Couple).

Umuhanzi uzasusurutsa abazaba bitabiriye ibi birori ni Angel Mutoni naho abashyushyarugamba bakaba Claude Kabengera na Antoinette Niyongira.

Bamwe mu bateye inkunga ibi birori harimo www.kigalitoday.com, KT Press, KT Radio, Azam TV, Positive Production n’izindi kompanyi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ako kantu ni ok

Nsengiyumva Benjamin yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka