Police Fc irateganya kwipima n’abanyamahanga,nyuma yo gusezerera 12 hakinjira 14

Nyuma y’aho ikipe ya Police Fc isezereye abakinnyi 12 ndetse ikaza no kwerekana abandi bashya yasinyishije bagera kuri 14, ubu irateganya gutangira kwipima n’amakipe yo hanze y’u Rwanda nyuma y’aho iboneye itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Kuri uyu wa mbere ku kibuga cy’imyitozo giherereye ku Kicukiro,ikipe ya Police FC yatangiye imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2015/2016,aho iyi kipe yabonyeyeho n’umwanya wo kwerekana abakinnyi bashya bamaze kuyerekeza mo.

IGP Gasana Emmanuel aha ikaze ku mugaragaro abakinnyi bashya
IGP Gasana Emmanuel aha ikaze ku mugaragaro abakinnyi bashya

Muri iki gikorwa cy’imyitozo ndetse no kwerekana abakinnyi bashya byari biyobowe n’umuyobozi wa Polisi y’igihugu, IGP Gasana Emmanuel,abakinnyi ikipe ya police Fc yaguze mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda berekanwe ndetse banahabwa numero bazajya bambara ku myenda yabo.

Bamwe mu bakinnyi bahabwa ikaze mu ikipe ya Police Fc
Bamwe mu bakinnyi bahabwa ikaze mu ikipe ya Police Fc
Ndatimana Robert wavuye muri Rayon Sports
Ndatimana Robert wavuye muri Rayon Sports
Ngomirakiza Hegman azajya yambara numero 20
Ngomirakiza Hegman azajya yambara numero 20
Abagera kuri 14 binjiye muri Police FC
Abagera kuri 14 binjiye muri Police FC
Bwanakweri wafatiraga Gicumbi nawe yageze muri Police Fc
Bwanakweri wafatiraga Gicumbi nawe yageze muri Police Fc

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kandi nyuma y’imyitozo y’ikipe ya Police FC,CIP Mayira Jean De Dieu yatangaje ko iyi kipe ya Police igomba gutangira gutegura imikino ya gicuti,aho biramutse bashobotse bazakina n’amakipe yo mu bihugu bya Uganda,Tanzania ndetse n’igihugu cy’u Burundi.

Abakinnyi bashya ba Police FC (aho bavuye)

Ndatimana Robert (Rayon Sports)
Ngomirakiza Hegman (APR FC)
Patrick Umwungeri (As Kigali)
Mushimiyimana Mouhamed (As Kigali)
Neza Anderson (SEC)
Hakim Tuyisenge (Isonga)
Muganza Isaac(Rayon Sports)
Songa Isae (As Kigali)
Muvandimwe Jean Marie Vianney (Gicumbi)
Bwanakweri Emmanuel (Gicumbi)
Danny Usengimana (Isonga)
Gahonzire Olave (Nta kipe yari afite)
Japhet Hakizimana Irambona (Musanze)
Jean Paul Uwihoreye (Musanze)

Buri mukinnyi yahawe numero azajya yambara
Buri mukinnyi yahawe numero azajya yambara

Abasezerewe

Uwacu Jean Bosco
Twiringiyimana Amani
Sebanani Emmanuel Crespo
Uwimana Jean D’Amour
Jean Marie Vianney Kidega
Innocent Twagirayezu
Umunyezamu Pichu,
Vincent
Pascal
Nshimiyimana Abdul Karim Pappy
Ntamuhanga Tumaine Tity
Ntaribi Steven

Iyi kipe ya Police Fc nyuma yo kurangiza shampiona ari iya 3 n’amanota 46,yaje kwegukana igikombe cy’amahoro binayihesha itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihug (CAF Confederation Cup),ari nayo mpamvu iteganya gutangira kwipima n’amakipe yo hanze.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyo ni ingenzi kuri police courrage mwese amahirwe masa

eugene yanditse ku itariki ya: 29-07-2015  →  Musubize

IBYOPOLICE,IRIMONIBIKOMEZE

EMMANWEL yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka