Mbuye: U Rwanda Kagame yarugize Paradizo turacyamushaka ngo aruhindure ijuru- Umutarage

Nyamugabo George utuye mu Kagari ka Nyakarekare mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, mu gihe cyo kwakira ibitekerezo by’abaturage kuri uyu 25 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Mbuye, yabwiye abadepite bari baje muri iki gikorwa ko we asanga nta wukwiye kuvuga kuri Kagame, kuko u Rwanda yarukuye habi akarugira Paradizo.

Nyamugabo avuga ko akurikije aho u Rwanda rugeze, Kagame yamaze kuruhindura Paradizo, akagira ati “None se niba rwarahindutse Paradizo, murumva ikindi abaturage dutegereje ari iki? Dutegereje ko aruhindura Ijuru.”

Nyuma yo gutanga ibitekerezo abaturage bacinya akadiho.
Nyuma yo gutanga ibitekerezo abaturage bacinya akadiho.

Akomeza avuga ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ibangamiye cyane Abanyarwanda kuko bo ngo bamaze kumutora ubuziraherezo, keretse ngo mu gihe Paul Kagame, we ubwe yakumva ananiwe akagira undi araga ibyiza yagejeje ku Banyarwanda na bwo akamwereka inzira azanyuramo kugira ngo ibyo yagezeho bidasubira inyuma.

Mu gushimangira ko u Rwanda rwabaye paradizo, Nyamugabo yatanze ingero z’ibyiza byinshi Kagame yagejeje ku Banyarwanda birimo uburezi aho abana basigaye bigira mu mashuri meza, umutekano aho abanyamahanga birirwa bakanarara bagenda nta mpungenge bafite, n’ibindi.

Ashingira kuri ibyo byiza akavuga ko ari yo mpamvu bifuza gukomezanya na Paul Kagame kugira ngo azuse ikive yatangije ngo kuko haje undi ashobora kutamenya aho cyari kigeze kucyusa bikamunanira.

Depite Byabarumwanzi Francois wari uyoboye abandi badepite batatu bari baje kuganira n’abaturage ku kuvugurura Itegeko Nshinga yijeje uyu muturage kimwe n’abandi batanze ibitekerezo byabo, ko ibyo batumwe bazabisuzumana ubushishozi Inteko Ishinga Ametegeko ikazabasubiza vuba.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muri ino myaka, Perezida Kagame yabashije kudufasha kongera kubaka igihugu, none ubu ngubu turi mu bihugu bifite iterambere muri afurika

claude yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

Ariko abaturage bameze bate?

Hadassah PM yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize

Ibyo Nibyiza Kagame Ni Umuyobozi Mwiza

alias yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka