Karangwa Dieudonné uzwi nka Papa Jesus arataramira abakunzi be kuri iki cyumweru

Karangwa Dieudonnee bakunze kwita Papa Jesus kubera indirimbo yitwa “Papa Jesus “yahimbye igakora ku mitima y’abakirisitu benshi, azataramira abakunzi be n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana muri rusange, kuri iki cyumweru tariki 26 Nyakanga 2015.

Iki gitaramo kizabera ku rusengero rwa CLA Nyarutarama, uyu muhanzi ubarirwa mu bahanzi ba mbere batangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ku giti cyabo, yatangaje ko yifuje kongera gutaramira abanyarwanda bakunda indirimbo zihimbaza Imana, kugirango yongere yifatanye nabo guhimbaza Imana, nyuma y’igihe abategurira indirimbo nyinshi nshya.

Itangaz ryamamaza igitaramo cya Karangwa.
Itangaz ryamamaza igitaramo cya Karangwa.

Yagize ati “Nyuma yo gukora indirimbo zirimo n’indirimbo Papa Jesus zigakundwa na benshi , nahise ntegura n’izindi ndirimbo nyinshi mu ndimi zitandukanye, muri iki gitaramo tukazafatanya n’abanyarwanda gushimira Imana mu byiza idahwema kudukorera mu buzima bwa buri munsi.”

Iki gitaramo kizatangira sa kumi n’imwe z’umugoroba, Karangwa yakanguriye abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana kuzakitabira ari benshi, bagafatanya guhimbaza Imana, ari nako batera inkunga uyu murimo w’Imana, kuko kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga 2000.

Kanda hano urebe indirimbo papa jesus ya Karangwa Dieudonne.

https://www.youtube.com/watch?v=kIzv9f-3wQQ

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka