Sanjeev Anand wayoboraba I&M Bank yeguye ku mirimo ye
Sanjeev Anand wayoboraga bank ya I&M yahoze ari BCR ntakiri umuyobozi wayo, nyuma y’aho amenyeshereje ubuyobozi bw’iyi bank ukwegura kwe ku mirimo, nk’uko amakuru atangazwa na KT Press abivuga.
Ubwegure bwa Sanjeev wayoboraga ikipe y’abantu 15 bahagaraiye ibikorwa byose by’iyi banki bwaje nk’ubutunguranye, bwatumye ubuyobozi bukuru buhita butangira gushaka umusimbura mu maguru mashya.
Umwe mu bakozi bakora muri iyi banki utashatse ko amazina ye atangazwa, yatangarije KT Press ko ayo makuru ari ukuri ariko yirinda kugira ikindi atangaza ku cyaba cyatumye uyu muyobozi yegura.
Gusa anfi makuru KT Press ifitiye ni uko Sanjeev yakomeje akazi ke mu gihe cy’iminsi 30 yahaye iyi banki kugira ngo ibe yabonye umusimbura.
Sanjeev yari asanzwe ari n’umuyobozi mukuru wa Rwanda Leasing Association, akaba anungirije ku buyobozi bwa bw’ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (Rwanda Bankers Association).
Iyi banki yashyizweho mu 2004 nyuma yo kwegurira abikorera icyahoze ari BCR. Ikaba ifitwe na sosiyete yitwa Actis ifite imigabane 80% na leta y’u Rwanda ifitemo 20%. Gusa mu 2012 Actsi yagurishije imigabane yayo na I&M Bank Group yo muri Kenya, PROPARCO yo mu Bufaransa n’Ikigega cy’Abadage gishinzwe ishoramari.
Nubwo leta y’u Rwanda itigeze igurisha imigabane yo muri iyi banki ifite amashami 17 mu gihugu hose, mu kwezi kwa Kane uyu mwaka yari yaangaje ko iri hafi kuyigurisha.
Sanjeev ufite impamyabumenyi ihanitse mu bucuruzi, yeguye ku mirimo ye mu gihe u Rwanda ruri mu bihe bitandukanye mu bukungu bigakubitiraho n’uko idolari riri kuryamira ifaranga ry’u Rwanda aho idolari rimwe rivunjwa amafaranga y’u Rwanda 760.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|