Musanze: Ibitaro bya Ruhengeri byatashye ikigo gitanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso

Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu Karere ka Musanze byatashye ikigo gitanga serivisi z’ubuvuzi cyubatswe ku nkunga y’Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, One Sight watanze hafi miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubusanzwe Ibitaro bya Ruhengeri byatangaga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso ku babigana ariko ibikoresho ugasanga ari ikibazo. Ariko ubu babonye ubushobozi bwo kubona ibikoresho bigezweho bizabafasha mu gusuzuma abarwayi b’amaso n’indorerwamo zo kubafasha kubona.

Gusuzumisha amaso iyi mashini, ngo bizaza bifata iminota itanu aho kuba 20.
Gusuzumisha amaso iyi mashini, ngo bizaza bifata iminota itanu aho kuba 20.

Kabera Josephine, umukozi w’Ibitaro bya Ruhengeri uvura amaso yavuze ko ubu bifata gusa iminota itanu bakaba bamaze gusuzuma umurwayi, mu gihe mbere bakoreshaga iminota 20 bahinduranya ibirahuri bitandukanye mu gusuzuma amaso.

Agira ati “Muri serivisi twatanga abarwayi ntibazongera gutinda hano ntituzongera kugira umurongo muremure w’abarwayi kuko tuzaza tubasuzuma mu gihe gitoya, natwe bizadufasha mu kazi kacu kuko twajyaga tuvunika kubera ibikoresho bitagezweho.”

Mu gihe gito kiri imbere ngo ibi bitaro bizaba bishobora gusuzuma abarwayi 300 ku cyumweru, abakeneye indorerwamo zo kubona bazihabwe ku mafaranga make.

Hari gahunda yo kuzashinga uruganda rukora indorerwamo zo kubona mu Rwanda.
Hari gahunda yo kuzashinga uruganda rukora indorerwamo zo kubona mu Rwanda.

Ikigamijwe ni uko izo ndorerwamo ubu zikorerwa muri Amerika bazashinga uruganda ruzikora mu Rwanda kugira ngo bazibone ku mafaranga make; nk’uko Umuyobozi Mukuru mu muryango One Sight, Mony Iyer yabishimangiye.

Dr. Jean Baptiste Mazarati ushinzwe laboratwari y’ikitegererezo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yifashishije imibare igaragaraza uko serivisi zegerejwe abaturage asanga Abanyarwanda bakwiye kubishimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Ati “Icyo tugomba gushima Perezida wa Repubulika ni uko icyerekeye ubuzima yifuje ko buri Munyarwanda byamugeraho vuba kandi kuri make, dufite ibitaro birindwi by’icyerekezo, dufite ibitaro 37 by’uturere dufite ibigo nderabuzima 506 dufite abajyana b’ubuzima ibihumbi 450 tukifuza ko buri kagari kagira ivuriro.”

Kuva mu 1988, umuryango One Sight umaze gufasha abantu miliyoni 8,7 mu bihugu 41 ku isi, ukaba uteganya kugeza iyi serivisi no mu bigo nderabuzima bitandukanye byo mu gihugu.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka