Abahinzi barakangurirwa kongera ikoreshwa ry’ifumbire mva ruganda mu kongera umusaruro

Abahinzi barakangurirwa kongera ikoreshwa ry’ifumbire mva ruganda, nyuma y’uko bigaragariye ko umusaruro ukomoka ku bihingwa wagabanutse, nk’uko bitangazwa na Henry Gitau, umuyobozi w’ikigo gikwirakwiza ifumbire mva ruganda mu Rwanda Balton Rwanda.

Gitau atangaza ko mu bushakashatsi bakoze babonye ko ikibazo kitari ku bahinzi batazi gukoresha iyi fumbire, ahubwo ko babura aho bagurira iyi fumbire iyo igihe cyo guhinga kigeze.

Agira ati “Bituma abaturage basanga hari ubundi buryo buhenze ugasanga birangiye badakoresha ifumbire.”

Aha niho iki kigo gipimira ifumbire gikwirakwiza ko ijyanye n'imyaka izashyirwamo.
Aha niho iki kigo gipimira ifumbire gikwirakwiza ko ijyanye n’imyaka izashyirwamo.

Atangaza ko abahinzi bagiye begera ibigo bikwirakwiza amafumbire mva ruganda nka Balton, bemeza ko ibiciro bidahenze ukurikije umusaruro bakura mu buhinzi iyo bejeje.

Kuva aho Minisitiri y’Ubuhinzi (MINAGRI) itangiriye gukwirakwiza ifumbire mva ruganda muri gahunda izwi nka “Nkunganire” mu 2017, ikwirakwizwa ry’ifumbire mva ruganda ryariyongereye riva kuri toni ibihumbi bine rigera kuri toni ibihumbi 32 ku munsi.

Byatumye ikoreshwa ry’ifumbire mva ruganda kuri hegitari y’ubutaka riva ku ku biro bine rigera ku biro 32 kuri hegitari imwe. Gusa iki gipimo kiracyari hasi ugereranyije n’amasezerano abakuru b’ibihugu basinyiye i Abuja yemeza ko kuri hegitari hakwiye gukoreshwa byibura ibiro 50.

Minisitiri wa MINAGRI Dr. Geraldine Mukeshimana yatangaje ko hakiri abahinzi bataramenya akamaro k’ifumbire mva ruganda mu kongera umusaruro, ahubwo bo bakibwira ko uwugabanya.

Ati “Hari abantu bakwirakwiza impuha ko ifumbire mva ruganda zigabanya umusaruro aho kuwongera. Buri gihinga gifite ifumbire ikigenewe bitewe n’uko giteye. Iyo ifumbire ishyizwe mu gihingwa bidahuje bigira ingaruka ku muaruro.”

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ifumbire mva ruganda iyo ikoreshejwe neza usanga umusaruro wiyongera bityo abahinzi barakangurirwa kwitabira kuyikiresha bagasarura byinshi

mignonne yanditse ku itariki ya: 22-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka