Ruhango: Umwanda wugarije ishuri rya E S Mushubati ngo utuma abana batakiga neza

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Mushubati ryubatse mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango, baravuga ko umwanda uterwa no kutagira ubwiherero busukuye utuma imyigire yabo itagenda neza.

Iyo winjiye muri iki kigo, uhasanga ibikorwaremezo bishaje, wagera mu bw’iherero abanyeshuri bahiga bakoresha ugasanga bwarangiritse cyane, dore ko ubu nta sakaro bugira ndetse bukaba butanakinze.

Ubwiherero bw'ababyeshuri ni ubu.
Ubwiherero bw’ababyeshuri ni ubu.

Aba banyeshuri bakavuga ko bibagora cyane kubukoresha cyane cyane ku bana b’abakobwa, kuko babwinjiramo batinya ko abandi bana babarunguruka, kuko buba budakinze.

Niyomukesha Devota yiga mu wa kabari w’amashuri yisumbuye, akaba anahagarariye abandi, avuga ko bigoye cyane nko kwinjira muri ubu bwiherero mu gihe cy’imvura, ababukoresha bakabujyamo bikanga ko bagenzi babo bashobora ku barunguruka.

Abakobwa batinya kubwinjiramo kuko budakinze.
Abakobwa batinya kubwinjiramo kuko budakinze.

Mpazimaka protegene, wiga mu mwaka wa gatandatu, we agira ati “twe abahungu nta kibazo tugira, kuko ujyamo mugenzi wawe yaza nyina akabona ko urimo agahita agenda. Ikibabaje nibashiki bacu, kuko hari abana bakora urugomo bashaka kubarunguruka.”

Abiga muri iki kigo bavugako uretse iyi misarane kuba idakinze imwe ntinasakarwe, ngo yaranuzuye. Hakaba ubwo umunuko uzamutse ukabasanga mu ishuri bakananirwa kwiga, bagasaba inzego zibifitiye ubushobozi kubatabara, nabo bakabasha kwiga neza kimwe n’abandi biga ahandi.

Ubwiherero bw'abayobozi gusa nibwo bukinze bukanasakarwa ariko nabwo burashaje.
Ubwiherero bw’abayobozi gusa nibwo bukinze bukanasakarwa ariko nabwo burashaje.

Iri shuri rya Mushubati ryatangiye imirimo yaryo mu mwaka 1997, rikaba ryarabagamo amaucumbi nyuma mu mwaka wa 2001 riza guhagararaho kubera ubushobozi bwari buke, ariko nyuma riza kongera gutangira gusa ntiryongera gucumbikira abanyeshuri.

Ababyeyi bakavuga ko batumva impamvu ubuyobozi butagira icyo bukora kugirango abana babo babashe kwigira aheza.

Iri shuri abanyeshuri bahoze baricumbikamo.
Iri shuri abanyeshuri bahoze baricumbikamo.

Ayinkamiye August, aturiye iki kigo akanaharerera umwana, avuga k obo nk’ababyeyi basa ko ubuyobozi bwagira icyo bukora, maze ababyeyi nabo bakareba uko bishyirahamwe bagashakira ubushobozi ikigo cyabo kikongera kugendera ku murongo.

Ati “Mbere n’umwana wacu yaratsindaga, bamwohereza ahandi ukamuvanayo, ukamugarura hano kuko hari heza, ariko icyaje kuhica cyaratuyobeye, ubu dufite impungenge z’abana bacu bigira muri uriya munuko.”

Aba banyeshuri ngo umunuko ubasanga mu ishuri ntibige neza.
Aba banyeshuri ngo umunuko ubasanga mu ishuri ntibige neza.

Musengimana Charles n’umuyobozi w’iki kigo, avuga ko yahageze mu mwaka wa 2014, aza ahasanga ibi bibazo byose ahita yandikira ubuyobozi bw’akarere abusaba imfashanyo, ariko kugeza nubu ngo nta gisubizo barabona.

Avuga ishuri ryakaba ryubakisha ubu bwiherero ndetse n’ibindi bibazo bihagaragara bigakemurwa, ariko ngo amafaranga bagenerwa n’akarere aracyari macye cyane.

Umuyobozi w'iri shuri avuga ko ikigera muri iki kigo mu mwaka wa 2014 yahise yandikira akarere.
Umuyobozi w’iri shuri avuga ko ikigera muri iki kigo mu mwaka wa 2014 yahise yandikira akarere.

Ati “Dufite abanyeshuri 147, kandi akarere gatanga amafaranga gakurikije umubare w’abanyeshuri, dufite abazamu batatu bose batwara amafaranga asaga ibihumbu 150, kandi akarere kakaduha ibihumbi bitagera kuri 200, ubwo se urumva twakurahe amafaranga yandi yo gukemura ibyo bibazo.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko, hari ibikoresho biri muri iki kigo byakagombye kugurishwa bigakurwamo amafaranga yakemura ibindi bibazo, ariko kubera ko batabyemerewe, bakaba barabuze icyo gukora.

Iki kigo gifite ibikoresho bigezweho ariko bidatanga umusaruro.
Iki kigo gifite ibikoresho bigezweho ariko bidatanga umusaruro.

Atanga urugero rw’imodoka yapfiriye aho, itagikoreshwa, imoteri ufite ubushobozi bwo gucanira ikigo cyose ikanacanira abandi baturanyi nayo ibaho ntacyo ikora.

Gusa akagaragaza ko iki kigo cyongeye kigatunganywa, kigashyirwamo amacumbi y’abana bakajya biga babamo, ko cyakongera kigatera imbere kigatanga uburezi bufite ireme.

Iyi modoka yaheze muri parikingi yayo.
Iyi modoka yaheze muri parikingi yayo.

Ikindi kibazo ubyobozi bw’iki kigo bugaragaza, n’ikibazo cy’imyenda iri shuri rifitiye abaturage isaga miriyoni 5 n’igice, ryabagiyemo igihe abana bigaga babamo. Ndetse nubu hakaba hari ikomeje kwiyongera.

Iri shuri rishobora guhindurwa iry’imyuga

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buvuga ko bushaka ko iri shuri ryavugururwa rika ishuri ritanga umusaruro ukwiye.

Umuyobozi w’aka karere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko bashaka gufatanya n’ababyeyi kurivugurura ku buryo bugezweho, hagashyirwa ishuri ry’imyuga, kuko muri uyu murenge nta shyuri ryigisha imyuga bagira, ugasanga abana barangiza amashuri barabura aho bihugurira.

Avuga ko bakirimo kuhakorera inyigo, kugirango niritangira rizaba ari ishuri ry’ikitegererezo, ku buryo n’abandi bahandi babishoboye bazajya baza kuhigira imyuga igezweho. Akizeza ababyeyi n’ababyeshuri bahiga ubu, ko mu gihe gito ibi bibazo byose bizaba byavugutiwe umuti.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

akarere ka ruhango turakamenyereye. ubwo se directeur murumva ariwe wagomgaga kubaka ariya mazu? ubumenyi twahavomye ntiwapfa kububona ahandi. ni gute usenya boarding school ukubaka twelve iruhande rwayo uhereye kuri zero? bararisenye ngaho nibishime. ishuli ntago ariryo ryubaka kuko nta budget yabyo riba rifite.

mugande yanditse ku itariki ya: 26-07-2015  →  Musubize

Ntibyoroshye pe!

TERENCE yanditse ku itariki ya: 21-07-2015  →  Musubize

amakuru kuri ecole secondaire mushubati hari ago mwibeshye muvuga ko 2001 ryafunzwe kandi muri uwo mwaka nigagayo, ryari ishuli rifite urwego two hejuru kuko twaryigagamo turirwanira ndetse tubamo, ndababaye cyane kuba bageze naho kubura ago kwituma

alias yanditse ku itariki ya: 21-07-2015  →  Musubize

ariko se koko directeur ubwo ubona mwatanga uburezi bufite ireme ku bana babayeho gutya? ese ko mutatweretse na refectoire na cuisine ububyo ntibyanutse? none c wigeze ugira igitekerezo cyo gukora nibura fandarayizingi kubantu bose biza aho birananirana ubu twari kubura toilettes ebyiri twubaka? ariko ngo ntabubasha mufite bwo kugurisha ibikoresho byikigo cyangwa urashaka mo akasaguka? abazamu 3, ubuse habineza ahembwa 50,000frw? mugerageze mugire namwe icyo mwakora. murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 20-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka