Ngoma: Gahunda y’igikoni cy’umudugudu yaciye indwara z’imirire mibi

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buratangaza ko gahunda y’igikoni cy’umudugudu yatumye abatuye aka karere bahindura imyumvire ku mirire, kubera ubukangurambaga bakorewe binyuze mu bikoni by’umudugudu aho bahurira bakigishwa gutegura indyo yuzuye.

Nyuma yo gushyiraho iyi gahunda abantu benshi basobanukiwe n’uko indyo yuzuye itegurwa maze batungurwa no kubona ibyo titaga ko ari indyo nziza atari byo, ahubwo ko bakeneye ifunguro rigizwe n’intungamubili zitandukanye umubili ukeneye.

Ababyeyi bafata iminsi ibili cyangwa itatu mu kwezi bakaza kwiga uko bategura indyo yuzuye ku gikoni cy'umudugdu.
Ababyeyi bafata iminsi ibili cyangwa itatu mu kwezi bakaza kwiga uko bategura indyo yuzuye ku gikoni cy’umudugdu.

Akarere ka Ngoma ni kamwe mu turere twera cyane imyaka itandukanye, mu bushakashatsi bwakozwe ngo byagaragaye ko impamvu aka karere karwaza indwara z’imirire mibi bidaterwa no kubura ibiryo ahubwo ari ubumenyi buke ku gutunganya indyo yuzuye.

Nyiribambe Drocelle umwe mu babyeyi barwaje bwaki ikaza gukira kubera gukurikira inyigisho mu gikoni cy’umudugudu avuga ko izi nyigisho zabakanguye kuko bo bumvaga umwana iyo ariye agahaga ntakindi kibazo kabone nubwo yarya ibijumba gusa.

Yagize ati “Njyewe nagize ikibazo cyo kubyara indahekana,nibwo naje kurwaza na bwaki. Mubyukuri nabonaga umwana arya,nkamuha ibyo bitoki nkumva birahagije. Ngeze muri iki gikoni banyigishije guteka imboga, n’ibindi ngo ngire indyo yuzuye.Ubu umwana yarakize.”

Kuba abatuye akarere ka Ngoma barwaza indwara z’imirire mibi,ngo mu bushakashatsi bwakozwe bwasanze aka karere kera ibihingwa byose nkenerwa ngo indyo yuzuye iboneke.

Ariko haracyari ikibazo cy’imyumvire n’ubumenyi buke ku gutegura indyo yuzuye, ari nabyo byatumye hashyirwa ingufu mu bukangurambaga bwakozwe n’abajyanama b’ubuzima binyuze muri iyi gahunda y’igikoni cy’umudugudu, aho ababyeyi bahurira bakigishwa uko batunganya ifunguro ryuzuye.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, avuga ko nyuma y’ubu bukangurambaga mu mirire hari benshi bari baziko barya neza basanze ahubwo barya nabi ndetse ko byari kuzabagiraho ingaruka mbi,maze bituma bahindura.

Yagize ati” Imibare y’abafite imirire mibi biragoye kuyimenya kuko nyuma y’ubukangurambaga hari benshi basanze barya nabi kandi bari baziko barya neza.Ikibazo cyari gihari ni ubumenyi buke n’imyumvire aho wasanga amagi, amata babigurisha aho kubirya.Abagabo nabo usanga ngo ntibarya imineke kirazira n’indi myumvire.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma buvuga ko ku bufatanye n’umushinga IRC (International Rescue committee) hamwe n’abandi bafatanya bikorwa b’akarere binyuze muri gahunda y’igikoni cy’umudgudu hakozwe ubukangurambaga ubu iki kibazo cyagabanutse cyane.

Mu guca burundu ikibazo cy’imirire mibi,gahunda zitandukanye zagiye zishyirwaho zirimo igikoni cy’umudugudu,akarima k’igikoni,umugoroba w’ababyeyi ndetse n’ibizindi usanga ubuyobozi buvuga ko mu myaka itatu ishize iki kibazo gihagurukiwe ubu bitanga umusaruro.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka