Rutabo: Abagana ivuriro barenze ubushobozi bwaryo

Abagana n’abakorera ku ivuriro rya Rutabo giherereye mu murenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke, barasaba ko cyakwongererwa ubushobozi kuko umubare w’abayigana urenze ubushobozi bwayo bigatuma n’abaganga bahakorera imvune zibabana nyinshi.

Izo mvune zituruka ku gukora amanywa n’ijoro no gukora akazi kose karimo no kwakira abarwayi, nk’uko bitangaza n’abarwayi bahivuriza kimwe n’abaganga bahakorera.

Abagana n'abakorera kuri Poste de santé ya Rutabo barasaba ko yakwongererwa ubushobozi kuko umubare w'abayigana urenze ubushobozi bwayo.
Abagana n’abakorera kuri Poste de santé ya Rutabo barasaba ko yakwongererwa ubushobozi kuko umubare w’abayigana urenze ubushobozi bwayo.

Ubusanzwe iri vuriro rifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi baturuka mu kagari ka Rutabo ariko usanga n’abavuye mu murenge wa Nemba mu karere ka Burera, abo mu murenge wa Base mu karere ka Rulindo nabo mu murenge wa Karambo bahegereye bose bahahurira.

Aba barwayi baturuka imihanda yose bitabwaho n’abanganga batatu bahakora, ku buryo usanga uretse kuba abarwayi babangamirwa na serivisi zigenda gahoro. Ibi kandi ntibyorohera abashinzwe kubitaho kubera ubuke bwabo bakahakura n’umunaniro ukabije, kuko bibasaba gukora amanwa n’ijoro.

Ntuyemukaga Abudoun wo mu kagari ka Rutabo mu murenge wa Gashenyi, avuga ko akora urugendo rw’amasaha abiri kugira ngo agera aho yivuriza. Avuga ko iyo anahageze akahava bitinze kuko serivise zigenda buhoro bitewe n’umubare muce w’ababitaho.

Ati “Nshobora kuhagera nka sa moya nkahava nka sa kumi n’ebyiri bitewe nuko guhabwa serivise z’imiti baziduha batinze tukajya kumurongo bikagera nka sa cyenda batari baduha imiti bakayiduha nka sa kumi n’imwe rero tukagera murugo nka sa moya sa mbiri.”

Nyirahategikimana Louise n’umuyobozi w’iri vuriro, asobanura ko bitewe n’abaturage bakira ubushobozi bafite budahagije kuko uretse ibikoresho nabo ubwabo ari bace.

ati “Nkatwe dukora turi abaforomo babiri n’umuraborante umwe,ugasanga twarushe kuko dukora ijoro n’amanywa bikaba ngombwa ko bamwe mu baturage baba nkaho babangamiwe natwe tukaba nkaho tubangamiwe.”

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ntakirutimana Zephyrin, asobanura ko umurenge wa Gashenyi urimo ibigo nderabuzima bibiri ariko byose bitandukanye cyane ku buryo ntacyo byafasha ahantu icyo kigo giherereye.

Ati “Tuzavugana n’inzego zibishinzwe turebe uburyo iriya poste de santé yakwongererwa ingufu ibashe kwakira abaturage no kubaha serivise nziza, tubongerere abakozi turebe n’ukuntu twakwongeramo n’imiti bitume iriya poste de santé ifasha abaturage bahariya hantu kuko ni benshi kandi iri ahantu hatari ibindi bigo nderabuzima.”

Iri vuriro ryatangiye gukora mu 2007, rifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bageze igihumbi mu kwezi.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka