Nyamagabe: Ingengabitekerezo yatumaga hari abacitse ku icumu bicwa yarashize

Abaturage batuye umurenge wa Kaduha na Musange tumwe mu duce twakunze kurangwamo n’ingebitekerezo ya Jenoside akorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko ingengabitekerezo yatumaga abacitse ku icumu rya Jenoside bicwa yashize bitewe no kwishyira hamwe bakunga ubumwe.

Mu cyahoze ari komini Kaduha ubu gihuriweho n’imirenge ine ariyo Kaduha, Musange, Kibumbwe na Mugano, habereye ubwicanyi bw’Abatutsi kuva mu myaka y’i 1963 ahishwe abatutsi barenga ibihumbi 14, bwanakomeje muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Muri uru rwibutso rwa Kaduha rushyinguwemo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanashyinguwemo bamwe mu bagiye bicwa mu myaka ya 2003 bazize ingengabitekerezo ya Jenoside yarangwaga muri aka karere.
Muri uru rwibutso rwa Kaduha rushyinguwemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanashyinguwemo bamwe mu bagiye bicwa mu myaka ya 2003 bazize ingengabitekerezo ya Jenoside yarangwaga muri aka karere.

Abatuye muri uyu murenge wa Kaduha batangaza ko bitewe n’ubwicanyi bwabereye muri utu duce mu 2003 bugirirwa abarokotse, byatumye abaturage baho bagira ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Genevieve Murebwayire yatangaje ko impamvu hanabaye ingengabitekerezo ari ubwicanyi bwahabereye n’impunzi zari zihari n’abafaransa bari bahakambitse.

Yagize ati “Impamvu habaye ingengabitekerezo cyane n’uko habaye na bya bindi bitaga turquoise igihe bicaga impunzi zakambitse hano n’abafaransa barahaba, benshi bagumye aha bamwe barafungwa abandi abandi baguma aha nuko bagenda bagira intekerezo mbi.”

Murebwayire akaba akomeza avuga ko icyatumye ingengabitekerezo igaragara mu baturage ari uko hari abacitse ku icumu bambuwe ubuzima bwabo.

Ati “Byaje kugera aho ingengabitekerezo igaragara, cyane ari uko hari abatangiye kwicwa, baje kwica uwitwa Rutenduka, bica uwitwa Emile, ariko wabonaga ari umugambi ugiye gukomeza, abantu batangira kwikanga batangira kubona hari ibintu biri mu mitima y’abantu.”

Biturutse ku gitekerezo cy’umwe mu barokokeye I Kaduha, abaturage bahurijwe hamwe mu ishyirahamwe ryiswe abunze ubumwe, ryari rigamije kongera kugarura ubumwe mu baturage.

Murebwayire akaba yishimira ko nyuma y’uko abaturage bitabiriye iri shyirahamwe ingengabitekerezo y’agabanutse mu baturage.

Ati “Ni ukuvuga ngo bafashe abaturage bose ari abacitse ku icumu ari abishe abantu ari abafunzwe bagafungurwa, ni ukuvuga ngo ni ingeri zose, twicaye hamwe abantu bagatanga ibitekerezo ubwabyo kwicarana wabonaga inzira y’ubumwe itangiye abantu batakishishanya.”

Abaturage bakomeje gushyira hamwe aho kugeza ubu ikibazo cy’ingabitekerezo mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 21 isojwe hagaragaye umwe wahakanye jenoside mu magambo.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ingengabitekerezo ya mbere ni uguhoza amoko mukanwa,ese abantu bishwe ninkotanyi bazavuganirwa nande ntimukatubeshye namwe mufite ingengabitekerezo

kitatire janty yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka