Kamonyi: Gutahana ibitabo byatumye abanyeshuri bamenya gusoma

Nyuma y’uko ubushakashatsi bwo muri 2011 bw’ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku mibereho y’abantu, RTI, bugaragaje ko mu Rwanda abanyeshuri 15% barangiza umwaka wa gatatu w’amashuri abanza batazi gusoma ikinyarwanda, mu bigo by’amashuri abanza, imyigishirize y’Ikinyarwanda yarahindutse ku buryo abana basigaye batahana ibitabo byo gusoma ngo bikabafasha kwihugura bageze no mu rugo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi ,REB, gifatanyije n’umushinga uharanira guteza imbere gusoma no Kwandika L3, batanze ibitabo byo gusoma bigenewe abanyeshuri bakabicyura mu ngo, havugururwa n’imyigishirize y’Ikinyarwanda ku buryo imyandiko isomwa igizwe n’inkuru zitera abana amatsiko.

Guha abana ibitabo byo gusoma bakabitahana iwabo ngo byatumye bose bamenya gusama.
Guha abana ibitabo byo gusoma bakabitahana iwabo ngo byatumye bose bamenya gusama.

Iyi gahunga yatangiriye mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri muri 2011, nyuma y’imyaka ine, abarezi bakaba bahamya ko hari impinduka zagaragaye mu kumenya gusoma.

Musabimana Ignace, umwarimu w’Ikinyarwanda mu mwaka wa 2 ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Kinyambi ho mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi avuga ko nta mwana ukinanirwa gusoma.

Aragira ati “Kuba abana basomera ku ishuri no mu rugo bagasoma byagaragaje impinduka, naho ubundi mbere basomeraga ku ishuri gusa, bataha tukabibika.”

Mu gihe mu byabuzaga ibigo by’amashuri guha abana ibitabo ngo babijyane iwabo, harimo kugira impungenge z’uko babifata nabi bikangirika, umuyobozi w’iki kigo, Musabe Marie Claire, avuga ko ababyeyi bategujwe gahunda yo guha abana ibitabo ku buryo bafasha ishuri kubyitaho. Agira ati “Ababyeyi babifashe neza kuko kugeza ubu nta gitabo kirangirika”.

Ndahayo Protogene, Umuhuzabikorwa w’Umuryango L3 wafashije REB gutanga ibitabo mu bigo by’amashuri no kuvugurura porogaramu yo kwigishamo; atangaza ko uyu mushinga waje ugamije kongerera ubumenyi abarimu ngo banoze imyigishirize.

Agira ati “Ubushakashatsi bwari bwaragaragaje ko hari abana bagera mu wa gatatu batazi gusoma n’ijambo na rimwe. Icyo twari tugamije rero ni ugushyigikira porogaramu ya Leta dufasha mwarimu kwigisha neza ndetse tunabaha n’ibikoresho bimwe na bimwe”.

Imyigishirize mishya y’Ikinyarwanda yatumye abana bamenya gusoma, ariko abarimu bagaragaza impungenge ko abanyeshuri basigaye bikundira gusoma gusa, bakaba batagaragaza umuhate mu kumenya kwandika.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka