Rutsiro: Nyuma y’umunsi umwe habonetse imibiri 54 y’abishwe muri Jenoside habonetse undi umwe

Nyuma y’aho umuntu utarivuze yatanze amakuru y’ahajugunywe abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba hamaze kuboneka imibiri 55 mu minsi 2 gusa, Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Rutsiro bukomeje gusaba abanya-Rutsiro baba bafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’ abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Uwo muntu utaramenyekana yatanze amakuru kuri uyu wa gatatu tariki 15 Nyakanga 2015, yandikira ubuyobozi aburangira ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha ni ahari ubwiherero bwa Komini Rutsiro. Hacukuwe kuko na ho hari mu haranzwe kajugunywe imibiri y'abishwaga muri Jenoside haboneka umubiri umwe.
Aha ni ahari ubwiherero bwa Komini Rutsiro. Hacukuwe kuko na ho hari mu haranzwe kajugunywe imibiri y’abishwaga muri Jenoside haboneka umubiri umwe.

Bukeye bwaho aho yabarangiye harataburuwe imibiri 54 mu gihe kuri uyu wa gatanu tariki ya17 Nyakanga 2015 hataburuwe undi mubiri umwe maze bakomeza gusaba abaturage ko abafite amakuru bayatanga kugira ngo abarokotse Jenoside batarabona imibiri y’ababo na bo bashobore kuyibona bayishyingure mu cyubahiro.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Ntihinyuka Janvier, yagize ati “Turashima umuntu tutamenye watanze amakuru y’ahajugunywe abazize Jenoside kuko ubu tumaze kubona imibiri isaga 55. Iyi izashyingurwa mu cyubahiro ariko dukomeje gusaba abanya-Rutsiro bari bahari mu gihe cya Jenoside ko bakomeza gutanga amakuru n’iyo na bo batakwivuga ariko ababuze ababo bakabasha kubashyingura mu cyubahiro.”

Ibaruwa umuntu utarivuze amazina yandikiye Akarere ka Rutsiro aranga aho bashyize mibiri y'abo bishe muri Jenoside.
Ibaruwa umuntu utarivuze amazina yandikiye Akarere ka Rutsiro aranga aho bashyize mibiri y’abo bishe muri Jenoside.

Perezida wa IBUKA akomeza avuga ko nubwo babyibutswa n’ubundi basanzwe babizi kuko babibwirwa kenshi ariko bikaba bikigoranye ko byakwitabirwa. Avuga ko IBUKA izakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo irebe ko hari icyahinduka.

Kigali Today yavuganye na bamwe mu baturage batuye muri aka karere bavuga ko na bo babona gutanga amakuru y’abazize Jenoside ari ingenzi kuko biruhura nibura uwabuze uwe igihe amaze kumushyingura mu cyubahiro.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rutsiro, Ntihinyuka Janvier, akomeje gushishikariza abaturage gutanga amakuru kugira ngo n'indi mibiri itaraboneka igaragazwe ishyingurwe mu cyubahiro.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rutsiro, Ntihinyuka Janvier, akomeje gushishikariza abaturage gutanga amakuru kugira ngo n’indi mibiri itaraboneka igaragazwe ishyingurwe mu cyubahiro.

Mukaruriza Epiphanie, umukecur w’imyaka 60, yagize ati “Gutanga amakuru y’ahantu abacu bajugunywe birafasha kuko nibura umuntu yaruhuka mu mutima kubera yaba yashyinguye uwe mu cyubahiro.”

Naho Kayinamura Pierre, utuye mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Gihango, we ati “Ni byiza gutanga amakuru y’ahajugunywe abantu kandi abaturage duhora tubyibutswa kuko nibura bifasha abantu kuva mu gihirahiro.”

Imibiri ibonetse muri aka karere ishyingurwa mu nzibutso zihari. N’iyo 55 nyuma yo gusukurwa ngo ikaba izahita ishyingurwa mucyubahiro. IBUKA iteganya gukangurira ababuze ababo kuza kureba niba ntawamenya uwe muri iyi mibiri yataburuwe.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje cyane,ariko twihanganishije abanyarwanda bose babuze ababo mu mahano yagwiriye iki gihugu,

Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 19-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka