Rwamagana: Abasaga ibihumbi umunani bibohoye ubukene bukabije binyuze mu matsinda

Abaturage b’Akarere ka Rwamagana bibumbiye mu matsinda 404 yo kwiteza imbere afashwa n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE), barishimira ko nyuma yo kwibumbira hamwe bagakora ibikorwa by’iterambere, ubu babashije kwigobotora ubukene bukabije barimo kandi bakaba bakomeje urugendo rwo gutera imbere ubudasubira inyuma.

Ibi byatangajwe n’abahagarariye aya matsinda ubwo bari mu imurikabikorwa ry’ibyo bamaze kugeraho, ryabereye mu Murenge wa Gishari ku wa Kane tariki 16 Nyakanga 2015.

Abibumbiye mu matsinda yo kuboha 'Agaseke' bavuka ko babashije kwivana mu bukene bukabije bahozemo.
Abibumbiye mu matsinda yo kuboha ’Agaseke’ bavuka ko babashije kwivana mu bukene bukabije bahozemo.

Aya matsinda yo kwiteza imbere yatangiye gushyirwaho mu mwaka wa 2002, ubwo AEE yahagarikaga ubufasha bujyanye no guhereza amafaranga abatishoboye mu ntoki ahubwo bikanyuzwa mu mahugurwa yo kubafasha kwiyubakira ubushobozi ubwabo.

Abagiye muri ayo matsinda arimo akora ubuhinzi, ubworozi bunyuze muri gahunda ya girinka no kuziturirana amatungo magufi, ububoshyi n’indi myunga; bavuga ko babashije kwiteza imbere ku buryo bavuye mu cyiciro cy’ubukene bukabije bakigeza ku bikorwa by’iterambere.

Aba baturage bavuye ku bitoki bitagezaga kuri kg50 none bageze ku bisaga kg100.
Aba baturage bavuye ku bitoki bitagezaga kuri kg50 none bageze ku bisaga kg100.

Nyirandegeya Josephine w’imyaka 53 y’amavuko, akaba ari mu itsinda ry’ababoha agaseke mu Murenge wa Musha, avuga ko mbere y’umwaka wa 2003 ubwo yinjiraga muri aya matsinda yari umukene uca “inshuro”, ngo ntiyashoboraga kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza ubwe bitanyuze mu nkunga.

Kugeza ubu, Nyirandegeya avuga ko yageze ku bushobozi bwo kwiyishurira ubwisungane mu kwivuza kuri we no ku bana 5 afite nta nkomyi, kubarihira ishuri no kubitaho mu buzima busanzwe.

Abagabiwe inka n'andi matungo magufi basabwe kuzifata neza.
Abagabiwe inka n’andi matungo magufi basabwe kuzifata neza.

Avuga kandi ko yiyubakiye inzu isakajwe amabati 30 n’igikoni cyayo ndetse n’ubwiherero kandi akaba agikomeje gushaka uko yayitunganya neza kuko iby’amasuku bitararangira.

Kabagambe Wilson, Umuhuzabikorwa wa AEE mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko ibikorwa byo gufasha abaturage bibumbiye muri aya matsinda byagize impinduka zigaragara mu iterambere ryabo, kuko abo baturage batangirwaga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ariko ubu bakaba batanga uwo musanzu mu kwezi kwa mbere k’ubwisungane.

Abaturage bari baje ari benshi kugaragaza ko bivanye mu bukene.
Abaturage bari baje ari benshi kugaragaza ko bivanye mu bukene.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, avuga ko ibikorwa byo kwibumbira hamwe bituma abaturage biteza imbere kandi ngo ubuyobozi bw’akarere buzakomeza kubaba hafi mu rwego rwo gukomeza urugamba rwo kwivana mu bukene.

Mu gihe gisaga imyaka 10 Umuryango AEE ufasha abaturage bibumbiye mu matsinda kwiteza imbere, abagera ku 8080 bo mu mirenge 7 y’Akarere ka Rwamagana babashije kwivana mu bukene bwari bukabije, ndetse imibereho yabo ikaba yarateye imbere.

Ubuyobozi bw'akarere n'ubwa AEE bwari bwitabiriye iri murikabikorwa.
Ubuyobozi bw’akarere n’ubwa AEE bwari bwitabiriye iri murikabikorwa.

Mu gikorwa cy’imurikabikorwa, abagize aya matsinda bahise batanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’ikubitiro ungana na miliyoni 5 n’ibihumbi 20 y’umwaka wa 2015-2016.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka