Ally Soudy ngo ababazwa n’abahanzi b’Abanyarwanda batita ku muco w’u Rwanda

Ally Soudy Uwizeye wahoze ari umunyamakuru n’umushyushyarugamba mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko yashimishijwe n’amashusho y’indirimbo “Mbilo Mbilo” y’umuhanzi Eddy Kenzo, agaragaramo imbyino zisa neza neza n’izikoreshwa mu muco Nyarwanda anatangaza ko ababazwa no kuba abahanzi b’Abanyarwanda bo batabikozwa.

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2015 ubwo yashyiraga ku rukuta rwe rwa Facebook amagambo aherekejwe n’amashusho y’iyo ndirimbo Eddy Kenzo aherutse gushyira hanze, yagize ati “Sha ndabona ibyatunaniye abahanzi ba Uganda bagiye kuzajya babidukorera! Ni kenshi ninginze abahanzi Nyarwanda gushyira imbyino Nyarwanda muri video clips zabo (Urban/modern music) ariko narategereje...ahubwo ukabona imbyino z’abanyanijeriya ari zo zidushishikaje!.None ndabona Eddy Kenzo yabidutanze...”

Umunyamakuru, umuhanzi akaba n'umushyushyarugamba Ally Soudy ngo ababajwe no kuba abahanzi b'Abanyarwanda badashyira ingufu mu kubyaza umusaruro umuco Nyarwanda mu mashusho y'indirimbo zabo.
Umunyamakuru, umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba Ally Soudy ngo ababajwe no kuba abahanzi b’Abanyarwanda badashyira ingufu mu kubyaza umusaruro umuco Nyarwanda mu mashusho y’indirimbo zabo.

Mu bagize icyo babivugaho hari uwagize ati “Nabibyaze umusaruro we, abacu bo ngo badashyizemo izo muri West Africa ntabindi bashyiramo, uyu musore ashyiremo courage, abahanzi nyarwanda babibonemo isomo.”

Abandi na bo bavuze ko abahanzi b’Abagande bazi icyo gukora babyaza ibyiza umusaruro, abahanzi nyarwanda bakwiye kubigiraho.

Jean Baptiste Micomyiza, umunyamakuru kuri Salus akaba anashinzwe itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda,we asanga bibabaje cyane kuba abahanzi Nyarwanda bakopera injyana zo muri Nijeriya ndetse na bariya bari hanze y’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko iriya mbyino igaragara mu mashusho ya Eddy Kenzo atari umwihariko w’umuco Nyarwanda dore ko we yemeza ko ari imbyino inagaragara mu muco w’abanyankole.

Yagize ati “Birababaje! Ibyo kwirirwa bakopera imbyino za Nigeria kugeza no kuri ba basore bacu bari USA. Ku by’iyi song (indirimbo) byo sinzi niba koko Kenzo yabikopeye mu muco Nyarwanda kuko njya mbona indirimbo z’Abanyankole aho akomoka za Mbarara babyina imishayayo ndetse no kubyina nk’intore.”

Aha akaba yatanze urugero rw’indirimbo “Enyabumba” y’umuhanzi Ogaba Okufu afatanyije na Maureen T, bombi bo mu Nkole. Iyi ndirimbo ikaba koko igaragaramo imbyino zisa neza neza n’imbyino Nyarwanda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ark ally soudy aba atubeshya mu biki?umuco we nawe twarawubonye kko yamaze kwambuka ashyiraho dreads n’amatwi aratobora kdi ni umuco!
So.. Nareke abahanzi bacu rero bikorere bapfa kuba badasabiriza bibatunze

youssoupha de kigali yanditse ku itariki ya: 26-07-2015  →  Musubize

ahanidanjegusamwaturyohereje

manzifrank yanditse ku itariki ya: 21-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka