Kamonyi: Abarema isoko rya Bishenyi baracyari bake kandi ibibanza bisaga 1200 byarakodeshejwe

Abacuruzi bake batangiye gukorera mu isoko rusange rya Bishyenyi bita “common market”, bavuga ko batangiye gukorera mu gihombo kuko batabona abaguzi; ariko abashoramari baryo bo barahamagarira abaguze ibibanza bose kuza kubikoreramo kuko abacuruzi ari bo babimburira abaguzi mu isoko.

Nubwo iri soko ryubatse mu Mudugudu wa Nyagacyamo, mu Kagari ka Muganza mu ho mu Murenge wa Runda, ryatangiye gukora mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2015, kandi amabutiki 200 n’utumeza dusaga 1000 byose bikaba byarakodeshejwe ; hacururizwa ku tumeza tutarenze 30 na butiki zifunguye ntizigera ku 10.

Abacuruzi bavuga ko bahomba kuko abarema Isoko rya Bishenyi bakiri bake.
Abacuruzi bavuga ko bahomba kuko abarema Isoko rya Bishenyi bakiri bake.

Abacuruzi batangiye gukorera muri iri soko bavuga ko barimo gukorera mu gihombo kuko abaguzi baryinjiramo ari bake. Barasaba ko ba nyir’isoko batanga amatangazo yo kumenyekanisha ko rikora ndetse bakaba banaborohereza kwishyura.

Umwe muri bo aragira ati «Umuntu ashobora kurangura imboga z’ibihumbi 10, agacuruzaho iz’ibihumbi bitandatu gusa izindi zikabora. Nka ba ny’isoko, icyo tubasaba, ni uko batworohereza bakaduha promotion, wenda ukwezi turi kumenyereza ntituzishyure ».

Igice kinini cy'iri soko ntigikorerwamo kandi ibibanza byarafashwe byose.
Igice kinini cy’iri soko ntigikorerwamo kandi ibibanza byarafashwe byose.

Cyakora Bizimungu Denys, umwe mu bashoramari b’iri soko, atangaza ko kuba isoko ritagaragaramo abantu benshi ari ibisanzwe kuko ariho rigitangira. Ati «Birumvikana ntabwo umwana avuka rimwe ngo yuzure ingobyi, abantu bamwe ntibarasobanukirwa ko kuba bafite ibibanza hagati yabo bagurirana ».

Yongeraho ko biteguye kumva ibyifuzo by’abaricururizamo byabafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo. Ariko ibya promotion (igihe batishyura cyangwa bishyura make) byo ngo si byo byabafasha. Agira ati «Umuntu uza atugana ntazanwa no guhabwa promotion ahubwo yakagombye kuza aza gukora ubucuruzi bw’igihe kirekire».

Ni isoko rinini kandi ryiza ku buryo riramutse rikoze neza ryagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw'akarere.
Ni isoko rinini kandi ryiza ku buryo riramutse rikoze neza ryagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’akarere.

Mu gihe abacuruzi bibwiraga ko iri soko niritangira hazafungwa andi masoko mato aturanye naryo, maze abayahahiragamo bakarizamo, Bizimungu avuga ko mu ntego bari bafite batekereza kubaka « common market » hatarimo gusenya andi masoko.

Ngo baharaniye kubaka isoko rinini kandi ryujuje ibyangombwa ku buryo abarikoreramo ntacyo bakenera ngo bakihabure. Ibyo ngo bikaba bimuha icyizere ko byakurura abantu benshi kuza kurikoreramo no kurihahiramo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iri soko ryegeranye cyane n’irisanzweho ku Ruyenzi no mu Nkoto amaze imyaka myinshi cyane akora. Abayagemuramo n’abayahahiramo yose ndakeka ko ari bamwe. Abahashoye imari n’abahakodesha barasabwa ingamba zidasanzwe kandi z’igihe kirekire mu kureshya abaguzi baza tant ije. Hari ibyo bazagomba kwigomwa mw’ikubitiro.

Viateur yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka