Ishyo Arts Center igiye gutangiza uburyo bwihariye mu kwibuka Jenoside

Ubu buryo bwihariye mu kwibuka Jenoside ngo buzakoreshwa terefone igendanwa, aho umuntu azajya afata terefone ye agahamagara ku murongo Ishyo izashyiraho “hotline”, ubundi ugasiga ubutumwa bw’umunota umwe ku byo wibuka muri Jenoside.

Ishyo Arts Center ngo bagiye gutangiza uburyo bushya bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ishyo Arts Center ngo bagiye gutangiza uburyo bushya bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa kizatangirana n’ukwezi kwa 08/2015 kikageza mu kwezi kwa 11/2015, ngo ubu butumwa bukazashyirwa ahantu hamwe ubundi hakazakurikiraho igikorwa cyo kubuzengurutsa mu bice bitandukanye bukagera kuri buri wese.

Iyadede Sabrina, umukozi w’Ishyo ushinzwe iki gikorwa, avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bigomba gukorwa mu buryo butandukanye kugira ngo ntizigere yibagirana.

Akomeza avuga ko ubu buryo bushya bwo kwibuka hakoreshejwe terefone ari uburyo abantu bazajya bibukamo ariko kandi bukanabasha kudaheranwa n’agahinda.

Ati “Urugero wenda umuntu witwa Sabrina, ashobora kuduhamagara ati ndibuka mukuru wanjye witwa Yvette Ingabire yajyaga akunda kurya amapera ayasize umunyu, bamwishe gutya”.

Iyabade Sabrine, Umukozi wa Ishyo Arts Center, avuga ko ubu buryo bufunguye kuri buri wese ufite amateka kuri Jonoside akaba ashaka kuyasangiza abandi.
Iyabade Sabrine, Umukozi wa Ishyo Arts Center, avuga ko ubu buryo bufunguye kuri buri wese ufite amateka kuri Jonoside akaba ashaka kuyasangiza abandi.

Iyadede akavuga ko bazagera igihe bakajya bazenguruka mu bice by’igihugu, aho bageze bagaha umwanya abantu bakumva bwa butumwa aho buba barakusanyirijwe, bityo ubwumvise na we bukagira icyo bumusigira, byashoboka na we agatanga ubundi butumwa bw’umunota umwe.

Ubuyobozi bw’ Ishyo Arts bugahamagarira buri wese kuzitabira iki cyo kwibuka amateka ya Jenoside hifashishijwe terefone igendanwa.

Ishyo Arts Center ni umuryango washinzwe mu mwaka wa 2007 n’abagore umunani biganjemo abahanzi , ahanini bafite intego zo guteza imbere impano z’abahanzi. Ukaba ukunze kwibanda ku bikorwa byo kwibuka Jenoside.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

reka reka!bishaka koroshya ibibazo niba badashoboye kwegera abarokotse ngo bumve ubuhamya bwabo,nibabireke.ni gute umuntu yavuga ibyamubayeho mu minsi irenga ijana m’umunota umwe?ubundise ko no mubapfobya jenoside higanjemo ababeshya ko barokotse jenoside wabikurikirana ukumva ari bamwe bavuga ko mu rwanda habaye double genocide,bazabwirwa n’iki niba uwibuka ari uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi cg niba ari uyipfobya?jye ndabona ahubwo gupfobya bigiye guhabwa urubuga nimutitonda.n’uwo murongo simpamyako waboneka kuko abatifuza ko jenoside yibukwa bazajya bawuhurizaho bawuhamagara n’uwari ufite icyo yavuga awubure.ngaho nimugerageze muzambwira,.

miweto yanditse ku itariki ya: 12-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka