U Rwanda rwiteguye abashoramari 600 mu by’amahoteli mu mwaka utaha

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwagiranye amasezerano amara umwaka umwe n’Ikigo mpuzamahanga cyitwa “Bench Events” gihuriza hamwe abanyamahoteli bo ku isi mu rwego rwo kubategura kuza kuganirira mu Rwanda no kureba uburyo bahashora imari.

RDB n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), ubwo bari bamaze gushyira umukono ku masezerano kuri uyu wa gatatu tariki 08 Kamena 2015 yo kuzana mu Rwanda, ku ikubitiro, abanyamahoteli bo muri Afurika, batangaje ko Leta y’u Rwanda ndetse n’abikorera biteze inyungu ikomeye kuri iyo nama izazana abanyamahoteli n’abafatanyabikorwa babo bagera kuri 600 muri Nzeri 2016.

Umuyobozi Wungirije wa RDB ushinzwe Ubukerarugendo no kwita kuri za Pariki, mu muhango wo gusinyana amasezerano n'Umuyobozi ‘wa Bench Events.'
Umuyobozi Wungirije wa RDB ushinzwe Ubukerarugendo no kwita kuri za Pariki, mu muhango wo gusinyana amasezerano n’Umuyobozi ‘wa Bench Events.’

Amb.Yamina Karitanyi, Umuyobozi Wungirije wa RDB ushinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki, yagize ati “Twe nk’u Rwanda twishimiye kuza kw’Ihuriro ry’Amahoteli muri Afurika(AHIF), aho twiteguye kubereka imishinga inyuranye mu by’amahoteli, harimo n’uwa Kivu Marina Bay”.

Nyuma yo gushyira ibikorwa remezo birimo imihanda n’amashanyarazi mu duce dutandukanye tw’igihugu, nko ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ku biyaga byo mu Majyaruguru, mu Mujyi wa Kigali n’ahandi; RDB iravuga ko igiye kuhamurikira abashoramari mu by’amahoteli n’ubukerarugendo.

Amb. Karitanyi avuga ko, RDB ifite ubuhamya bwiza ku ihuriro AHIF, aho mu myaka itatu ishize ngo ryabahuje na Hoteli Kempinski muri Kenya, ihita iza mu Rwanda gucunga no guteza imbere Hoteli yahoze yitwa Mille Collines, nk’uko byatangajwe na Amb. Karitanyi.

Ukuriye ibijyanye no guteza imbere amahoteli mu Rugaga rw’Abikorera(PSF), Francine Havugimana, we yagize ati“Aba bantu nibaza bazarara mu mahoteli baduhe amafaranga menshi, biratworoheye kubibonera mu gihugu tutagiye kubashakisha iyo bari; ngira ngo mwumvise ko hazaza n’abanyamabanki dukeneye cyane”.

RDB na Bench Events batangarije abanyamakuru ko amahoteli mu Rwanda agiye kwiyongera no kurushaho gutezwa imbere.
RDB na Bench Events batangarije abanyamakuru ko amahoteli mu Rwanda agiye kwiyongera no kurushaho gutezwa imbere.

Leta y’u Rwanda yiteze kuzajya yinjiza amafaranga menshi mu isanduku ya Leta aturutse ku nama n’ibindi bikorwa bibera mu mahoteli no mu myidagaduro. Ayitezwe muri uyu mwaka ngo ni miliyoni 76 z’amadolari y’Amerika.

Umuyobozi wa Bench Events, Matthew Weihs, yavuze ko afite igihe gihagije (amezi 15 kugera mu kwa cyenda kwa 2016) cyo kujya kugaragariza abashoramari mu by’amahoteli n’amabanki ibyo u Rwanda rufite kandi bakunda, birimo umutekano, ubukungu buzamuka, no kuba intangarugero mu korohereza ishoramari.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byaba byiza kurushaho habanje gukemurwa ikibazo cy’amazi adahagije. Mutekereze hoteli ikoresha amazi yavomwe n’ikamyo!!!!

njema yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka