Kirehe: Kubika amagare ngo bimwinjiriza ibihumbi 90 ku kwezi

Munyabugingo Jean Claude ukorera ubucuruzi buciriritse i Kirehe avuga ko mu kwihangira imirimo yabonaga abaturage bagana Ibitaro bya Kirehe abakoresha amagare ari benshi yiga umushinga wo kubabikira amagare none bigeze aho bimwinjiriza amafaranga ibihumbi 90 buri kwezi.

Uyu musore ukorera umwuga we mu marembo y’Ibitaro bya Kirehe avuga ko yagize icyo gitekerezo cyo kubikira abaturage amagare aho bazaga bakayamubitsa agasanga biri mu kajagari nta n’umutekano wayo uhagije yigira inama yo kuyabika by’umwuga.

Munyabugingo avuga ko kubika amagare yabigize umwuga kandi bimwungura.
Munyabugingo avuga ko kubika amagare yabigize umwuga kandi bimwungura.

Ati “Impamvu yatumye mbitekereza n’uko abagenzi bari benshi bagemuriye abarwayi ku bitaro bakayambitsa nkabona ari benshi cyane ndeba ingaruka zishobora kuvuka igare ryabuze niga umushinga wo kujya nyababikira uribikije wese akaritwara yishyuye igiceri cy’ijana”.

Avuga ko bituma abona umurimo ati “Abenshi batekereza ko umurimo ari ukwicara mu biro gusa ariko njye nabonye ko kwihangira umurimo bishoboka nk’ubu binyinjiriza agera ku bihumbi 90 ku kwezi akamfasha kandi bigafasha n’abaza kubitsa amagare”.

Mu kubika ayo magare usanga birimo ikoranabuhanga ku buryo nta muntu ushobora kwitiranya irye n’irya mugenzi we.

Twagiramungu Thomas, utuye mu Kagari ka Gahama mu Murenge wa Kirehe, tumusanze kwa Munyabugingo aje gufata igare rye yari yabikije avuga ko byabafashije cyane.

Abaturage bavuga ko byabafashije bakaba batakibwa amagare yabo.
Abaturage bavuga ko byabafashije bakaba batakibwa amagare yabo.

Ati “Ngarutse gufata igare nabikije hano mvuye mu bitaro, ubu aka ni agapapuro bampaye nitwaje ngomba kwerekana ngarutse gutwara igare ryanjye, bararimpaye nishyuye igiceri cy’ijana kandi kubona aho tubitsa amagare byaradufashije kuko mbere hari ubwo twayibwaga kuko kuryinjiza mu bitaro bitemewe”.

Munyabugingo avuga ko nta muntu ushobora gutwara iritari irye kuko hari nimero bashyira ku igare n’iyo ubitse igare atwara yagaruka akerekana ako gapapuro bakareba nimero bakabona igare rye bitagoranye.

Munyabugingo aratanga ubutumwa ku bantu basuzugura umurimo ati “Imirimo twegeranye na yo uretse ko tutayibyaza umusaruro uko bikwiye hari abambona mbika amagare bakanyita inkorabusa ariko ni umurimo inyinjiriza atari make, dukunde umurimo, tuwukore neza utubyarire inyungu”.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka