U Buyapani bwongereye u Rwanda inkunga yo gukora imishinga y’iterambere mu cyaro

Guverinoma y’Ubuyapani tariki yongereye amadorari ya Amerika asaga miriyoni 1.3 ku nkunga yageneraga u Rwanda yo gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere bice by’icyaro hagamijwe kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.

Ayo mafaranga azakoreshwa mu mishinga yo gukwirakwiza amazi meza, kunoza imirire no kongerera imbaraga inzego z’ubuzima, uburezi n’ubuhinzi mu murenge wa Mayange wo mu karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba.

Ikigamijwe ngo ni ugufasha abaturage b’uwo murenge kugera ku iterambere rirambye, hakaba hari gahunda ko imishinga nk’iyo izagurirwa no mu bindi bice by’u Rwanda.

U Buyapani bwatanze iyo nkunga binyuze mu ishami ry’umuryango w’abibibumbye rishinzwe guteza imbere imishinga (UNOPS). Amasezerano yemeza itangwa ry’iyo nkunga yasinyiwe i Copenhagen muri Denmark tariki 2 Nyakanga 2015 hagati y’u Buyapani n’Umuryango w’Abibumbye.

Iyo nkunga ije yiyongera ku yindi icyo gihugu cyahaye u Rwanda muri Mata n’Ukuboza 2014 igera kuri miriyoni 2.5 z’amadorari ya Amerika, bikaba biri muri gahunda igihugu cy’Ubuyapani cyiyemeje yo gufasha bimwe mu bihugu bya Africa cyane cyane ibyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.

Uretse u Rwanda rwongerewe inkunga, Ubuyapani bwanongereye inkunga ibihugu bya Kenya na Nigeria, kugira ngo na byo bikomeze gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere izatuma bigera ku ntego z’ikinyagihumbi.

Gahunda y’Ubuyapani yo gutera inkunga imishinga y’iterambere mu byaro yatangiye mu mwaka wa 2005/06, icyiciro cya yo cyambere kikaba cyarasojwe mu mwaka wa 2010.

Icyiciro cya kabiri cy’iyo gahunda (kuva muri 2011 kugeza hagati muri 2016) kiri gukorerwa mu bihugu 10 bya Africa harimo n’u Rwanda, hagamijwe kugera ku ntego z’ikinyagihumbi mu 2015.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka