Mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco rihamagarira abahanzi kubaka amahoro

Kuva tariki 11 kugeza tariki 12 Nyakanga 2015 mu Rwanda hazabera iserukiramuco ryiswe “Ubumuntu Arts Festival” rikaba rigamije gukangurira abahanzi mu nzego zitandukanye guhanga batekereza ku musanzu ubuhanzi bakora bwatanga muri sosiyete.

Ubuhanzi ni umwe mu miyoboro ikomeye abantu banyuzamo ubutumwa buvuga ku buzima bwa buri munsi bwa muntu, ariko mu bice bitandukanye by’isi usanga ubuhanzi budahabwa agaciro bukwiye haba muri politiki, uburezi ndetse n’ubuzima busanzwe bw’abaturage.

Hagiye kuba iserukiramuco rigamije gukangurira abanzi gutanga ubutumwa bw'amahoro.
Hagiye kuba iserukiramuco rigamije gukangurira abanzi gutanga ubutumwa bw’amahoro.

Akenshi usanga ubuhanzi bufatwa nk’igikorwa cy’imyidagaduro aho gufatwa nk’inzira abantu bakunguraniramo ibitekerezo ku bibazo bitandukanye.

N’ubwo mu Rwanda abahanzi bagize uruhare mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuhanzi bwanagize uruhare mu isanamitima nyuma y’iyo Jenoside bituma bituma bamwe mu bakoze ibyaha babyirega baranababarirwa. Ibyo ngo bikaba bigaragaza ko ubuhanzi bushobora kwifashishwa mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete.

Iserukiramuco Ubumuntu rizaba ikiraro kizahuza abantu bo mu bihugu bitandukanye bazaryitabira. Abazaryitabira bazasangira ibitekerezo ku bibazo bitandukanye bigaragara muri buri gihugu, ku buryo hazatekerezwa uburyo byakemuka binyuze mu buhanzi.

Iryo serukiramuco rizajya riba buri mwaka mu cyumweru cya nyuma cy’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, intego ikaba ari uko ibibazo bigaragara hirya no hino ku isi buri wese yabigira ibye kandi akiyumvamo inshingano yo gushaka uko byakemuka.

Rizabera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rikazarangwa n’ibitaramo, amahugurwa, ibiganiro mpaka ndetse no gusura inzibutso za Jenoside.

Ibihugu 13 (Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Sri Lanka, Canada, Serbia, Libani, Egypt, Ethiopia na Zimbabwe) ni byo bimaze kwemeza ko bizitabira iryo serukiramuco.

Iryo serukiramuco rigamije ibintu bitandukanye birimo kurwanya Jenoside, kubaka amahoro n’isanamitima, guhugura abahanzi no kubafasha kuzana impinduka muri sosiyete.

Bimwe mu byo ritegerejweho ni uguteza imbere ubuhanzi mu nzego zitandukanye kandi rigafasha abahanzi kubeshwaho n’ibihangano bya bo, by’umwihariko abaryitabira bakazajya barivanamo ubumenyi bwatuma bateza imbere ibiganiro by’amahoro mu bihugu bya bo no kubaka amahoro.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka