Ruhango: Urubyiruko rwakoreye umuganda mu mudugudu utuyemo abavuye k’urugerero

Urubyiruko rw’Akarere ka Ruhango rwiganjemo intore ziri ku rugerero zakoreye umuganda udasanzwe mu mudugudu utuyemo abahoze ari ingabo bakaza gusubizwa mu buzima busanzwe.

Urubyiruko ruvuga ko gukorera uyu muganda muri uyu mudugudu, ari mu rwego rwo kwifatanya n’abahoze ari abasirikare mu ngabo z’igihugu zagize uruhare mu kubohora igihugu, ku munsi wo kwibohora uzaba tariki ya 04 Nyakanga 2015.

Urubyiruko rwasabwe kugera ikirenge mu cya bakuru babo babohoye igihugu.
Urubyiruko rwasabwe kugera ikirenge mu cya bakuru babo babohoye igihugu.

Urwo rubyiruko rwagaragaje ko rwishimira cyane ibikorwa bakuru babo bakoze, bakemera kumena amaraso yabo bakagobotora Abanyarwanda akaga barimo, ubu igihugu kikaba kiryoheye buri wese.

Mukunzi Jonath, umwe mu rubyiruko witabiriye uyu muganda wibanze mu guharura imihanda inyura muri uyu mududugu wa Mwezi mu Kagari ka Rwoga umurenge wa Ruhango, yavuze ko agaciro baha izi ngabo zasubijwe mu buzima busanzwe, katazahagarara kuko bakoze akazi katoroshye.

Abatuye muri uyu mudugudu, bubakiwe na Leta, bavuga ko banezerewe cyane, kubona Abanyarwamda bazirikana ibikorwa bakoze, bagasaba urubyiruko gukomeza kuba abarinzi b’ibyo izi ngabo zagezeho.

Urubyiruko rwaharuye imihanda inyura mu mudugudu w'ingabo zavuye ku rugerero.
Urubyiruko rwaharuye imihanda inyura mu mudugudu w’ingabo zavuye ku rugerero.

Munyarukundo Jean Bosco, umwe mu ngabo zasezerewe zituye muri uyu mudugudu, yagize ati “birashimishije kubona barumuna bacu baha agaciro ibyo twakoze, ariko ndabasaba ko bafata iyambere gusigasira ibyo twakoze bigaragarira buri wese”.

Avuga ko baticuza na rimwe, kuba barakomerekeye ku rugamba, kuko babona icyo baharaniraga cyamaze kugerwaho.

Rurangwa Sylvan, ushinzwe urubyiruko mu Karere ka Ruhango, avuga ko bagomba gukomeza gushyigikira urubyiruko barutoza kunyura mu nzira nziza, kugira ngo ruzakomeze rutere ikirenge mu cyabakuru babo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sylivain se ko mbona yashaje atabaye urubyiruko abayobora ate?! Yewe urubyiruko rwa Ruhango rwaragowe!

Bihibindi yanditse ku itariki ya: 6-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka