Rwamagana: Abikorera bigaragambije basaba ko Lt. Gen. Karake arekurwa burundu

Abikorera bo mu Mujyi wa Rwamagana, kuri uyu wa 5 Nyakanga 2015, bakoze imyigaragambyo mu rugendo rutuje bamagana ifatwa n’ifungwa rya Lt. Gen. Emmanuel Karenzi Karake, ryabaye mu kwezi gushize mu gihugu cy’u Bwongereza.

Aba bacuruzi bavuga ko nubwo Karake yafunguwe by’agateganyo, bidahagije ahubwo ko akwiriye kurekurwa burundu nta mananiza akagaruka mu Rwanda kubaka igihugu cye.

Mu muhanda ni uku byari bimeze abikorera b'i Rwamagana bigaragambya basaba ko Lt Gen Karake Karenzi arekurwa burundu.
Mu muhanda ni uku byari bimeze abikorera b’i Rwamagana bigaragambya basaba ko Lt Gen Karake Karenzi arekurwa burundu.

Muri abo bacuruzi harimo abasanzwe bazwi cyane mu Karere ka Rwamagana, bari kumwe n’abanyonzi, abamotari ndetse n’abakora ibindi bitandukanye.

Bari bafite icyapa kinini cyanditseho ko basaba ubutabera kandi butibasira Abanyafurika, ndetse ko bamaganye ubutabera burobanura hamwe n’ubukoloni “buhinduye isura” ngo kuko ari byo byatumye bafata Lt. Gen. Karenzi Karake.

Murenzi Jean Baptiste, ukuriye abikorera mu Karere ka Rwamagana, avuga we ubwe na bagenzi be bahagurukiye kugaragaza akababaro kabo batewe n’ihohoterwa ryakorewe Karenzi Karake bafata nk’imwe mu ntwari zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikabohora u Rwanda.

Habimana Djamal, ucururiza mu Mujyi wa Rwamagana, we avuga ko itabwa muri yombi rya Lt. Gen. Karake asanga ari ubutabera budahwitse ahubwo ko bugamije kwibasira Abanyafurika, bityo bikaba bikwiriye kwamaganwa kandi Karake agafungurwa burundu agataha.

Hari ku zuba ryinshi ariko bakoze urugendo nta kwiganda.
Hari ku zuba ryinshi ariko bakoze urugendo nta kwiganda.

Perezida w’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Eng. Habanabakize Fabrice, wifatanyije n’abacuruzi b’i Rwamagana, yabasabye kongera imbaraga zo kwamagana agasuzuguro gakorerwa u Rwanda kandi abasaba gukora cyane no gushyira hamwe kugira ngo babashe gufasha u Rwanda kwigira mu bukungu, bityo rwiheshe agaciro kuzuye.

Lt. Gen.Karenzi Karake yafatiwe mu Bwongereza tariki 20 Kamena 2015 arafungwa. Kuva icyo gihe mu Rwanda hirya no hino habaye imyigaragambyo yo gusaba ko u Bwongereza bwamurekura nta mananiza ari na ko inzira z’inkiko zakorwaga.

Tariki ya 25 Kamena 2015, urukiko rwo mu Bwongereza rwemeye gufungura by’agateganyo Karake ariko asabwa ingwate isaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda kandi ntiyemererwe kurenga imbibi z’u Bwongereza.

Mu gihe abikorera bo mu Rwanda barimo gukusanya inkunga y’ikigega “Ishema ryacu” kigamije kwishyura iyo ngwate, bakomeje gusaba ko yarekurwa agataha kuko ngo atafashwe ku bw’impamvu z’ubutabera ahubwo basanga gufatwa no gufungwa kwe ari umugambi wo gukoma u Rwanda mu nkokora iterambere u Rwanda rugeraho.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukomeze kuzamura ijwi ryacu nabamufunze bazi ko arengana bazamurekura umunsi umwe tumubone akomeze akazi

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 6-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka