Mu myaka 10 Imbuto Foundation uteza imbere uburezi bw’umukobwa, abakobwa mu ishuri bararuta abahungu

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 umaze uteza imbere uburezi bw’umukobwa kuri iki cyumweru tariki 05/7/2015, umuryango wa Imbuto Foundation wishimiye kuba waragize uruhare mu kuzamura umubare w’abana b’abakobwa bitabira amashuri, ngo wavuye kuri 39.1% mu mwaka wa 2005, ugera kuri 54% muri 2014(bagereranyijwe n’abahungu).

Usibye kuba umubare w’abakobwa (mu mashuri abanza) ngo umaze gusumba uw’abahungu, abakobwa bahembwa na Imbuto Foundation bayishimiye kuba ngo ibubakamo ubushobozi n’icyizere cyo kugera kure.

Mu myaka 10 Imbuto Foundation imaze iteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa, abakobwa babaye benshi mu mashuri ugereranyije n'abahungu.
Mu myaka 10 Imbuto Foundation imaze iteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, abakobwa babaye benshi mu mashuri ugereranyije n’abahungu.

Cishahayo Mutoni Emelyne wahembwe mu mwaka wa 2007, ubu ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, naho mugenzi we Patricie Uwase akaba arangije ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bwubatsi muri Kaminuza yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Madame Jeannette Kagame, Perezida wa Imbuto Foundation yashimangiye ko uburezi bw’umukobwa bugeze ku ntambwe igaragara, aho abakobwa bahembwe n’uwo muryango bamwe bageze ku rwego rwa ba profeseri muri Kaminuza, ba enjeniyeri, abavuzi bakomeye, abanyamakuru, impuguke mu by’ubuhinzi n’ubworozi n’abayobozi b’imiryango inyuranye.

Kuva muri 2005 kugera ubu Imbuto Foundation ngo imaze guhemba abana b’abakobwa bagera ku bihumbi bine, ndetse no kwishyurira amafaranga y’ishuri abagera ku bihumbi 10.

“Gukora cyane baharanira kuba indashyikirwa biragenda biba umuco”, nk’uko Madamu wa Perezida wa Repubulika yabimenyesheje abayobozi batandukanye, barimo na Mme Cherie Blair, w’uwigeze kuba Ministiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bwongereza, Tony Blair.

Cherie Blair mu batanze ikiganiro ubwo Imbuto Foudation yizihizaga isabukuru y’imyaka 10, yavuze ko nawe yahawe igihembo cya mbere afite imyaka umunani, kuko ngo yabitewe no kwihangana no guhangana n’ibibazo yagize nyuma yo gutandukana kw’ababyeyi be, agasigara arerwa na nyina gusa.

Mu bandi batanze inama ku bana b’abakobwa, harimo Senateri Marie Claire Mukasine wavuze ko niba abo bahembwe na Imbuto Foundation bashaka kuba urugero mu bandi banyarwandakazi babarirwa muri za miliyoni; bibasaba kutita ku bukene n’ubundi buzima bubi barimo, kandi bagahitamo icyiza no gukemura ibibazo biri mu gihugu cyabo.

Nyirandimukaga Francoise wiga mu Ishami ry’uburezi rya Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko kugera ku bintu bihambaye bitagombera amikoro menshi, kuko ngo iwabo ntibishoboye cyane ariko ngo yabashije kwigira ku itara rya peterori arusha abandi, ahabwa igihembo cya Imbuto Foundation.

Ikibazo cy’abana b’abakobwa bata ishuri bitewe n’ubukene, inda zitifuzwa n’ibindi, ngo nicyo Umuryango wa Imbuto Foundation uhanganye nacyo, nk’uko Radegonde Ndejuru uwubereye Umuyobozi Mukuru yavuze ko bagiye gufatanya ubukangurambaga n’izindi nzego.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka