Gutinyuka kuvuga ukuri ni byo byatumye Abanyarwanda bibohora - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kuvuga ukuri no kwemera kwitanga ari byo byatumye Abanyarwanda bibohora ubuyobozi bubi bwarangwaga no kubavangura.

Yabivuze kuri uyu wa 4 Nyakaga 2015 imbere y’imbaga y’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bari mu birori by’Isabukuru ya 21 yo Kwibohora, ubwo yagaruka ku mpamvu zatumye Abanyarwanda batangiza urugamba rwo kwibohora.

Perezida Kagame yemeza ko ukuri kuri mu bya mbere byashoboje Abanyarwanda kwibohora.
Perezida Kagame yemeza ko ukuri kuri mu bya mbere byashoboje Abanyarwanda kwibohora.

Ashimangira ko kuvuga ukuri no gutinyuka kukuvuga biza ku isonga mu byatumye bagera ku ntego yabo yo kwibohora.

Yemeza ko kuba Abanyarwanda baremeye gutanga ubuzima bwabo ndetse bakabivunikira ari icyerekana ko bari bazi ko barwanira ukuri.

Perezida Kagame aramutsa abana.
Perezida Kagame aramutsa abana.

Peresida Kagame kandi yagaye ibihugu by’amahanga byivanga mu mibereho y’Abanyarwanda aho yanenze cyane abanditse ku mbuga nkoranyambaga bifuriza u Rwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora ariko bakongeraho ko ngo basaba u Rwanda kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Yiyama abumva babwiriza Abanyarwanda uko bakwiye kubaho, Perezida Kagame yavuze ko kubwiza abantu ukuri no kwemera guhagarara ku kuri ari byo Abanyarwanda bose bagomba kugenderaho kugira ngo bereke amahanga ko icyo barwaniye bakizi kandi bakigezeho.

Yanasuye ibikorwa ingabo zakoze muri Army Week.
Yanasuye ibikorwa ingabo zakoze muri Army Week.

Asaba Abanyarwanda kutemera ikintu cyose cyabasubiza inyuma ndetse kikongera kubasubiza mu macakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Yifurije Abanyrwanda gukomeza gushimangira ukuri kwabo ndetse bakakubakiraho kuko ukuri ari wo musingi w’iterambere ryo kurwana urugamba rwatumye bibohera ubutegetsi bubi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka