Ngo iyo Umunsi wo Kwibohora ugeze Young Grace ashimira Imana aho yakuye u Rwanda

Umuhanzikazi Abayizera Grace wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Young Grace ngo asanga urubyiruko rw’u Rwanda rugifite intambwe ndende rugomba gutera kugira ngo u Rwanda rubashe kugera kure cyane hashoboka.

Ibi Young Grace yabitangaje nyuma ya bagenzi be Paccy ndetse na Senderi na bo bahurije ku kintu cy’uko urubyiruko rufite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu banarushishikariza gukura amaboko mu mufuka.

Ngo uyo Umunsi wo Kwibohora ugeze Young Grace ashimira Imana aho yakuye u Rwanda.
Ngo uyo Umunsi wo Kwibohora ugeze Young Grace ashimira Imana aho yakuye u Rwanda.

Young Grace yavuze kandi ko kuri we Kwibohora ari umunsi ukomeye cyane kuri we ku buryo kuri uwo munsi ngo ashima Imana. Yagize ati “Umunsi wo kwibohora kuri njye ni umunsi ukomeye kandi nubaha kandi iteka ryose iyo ugeze nongera gushimira Imana yafashije u Rwanda n’Abanyarwanda kwikura ahantu habi rukaba rugeze ahantu hashimishije buri muntu wese yakwishimira. N’utabona yabibona ko u Rwanda hari aho rwageze.”

Yakomeje yemeza ko hakiri urugendo rurerure urubyiruko rusabwa gukora. Ati “Twaribohoye gusa turacyafite urugendo nk’urubyiruko, nk’Abanyarwanda muri rusange, turacyafite urugendo rwo kugira ngo dukomeze twubake igihugu cyacu kigere aho twifuza ko kigera.”

Young Grace ni umwe mu bahanzikazi bagiye bagaragaza imbaraga n’ubushake bwo gukora ndetse akaba anabigaragariza muri zimwe mu ndirimbo ze aho aba agira inama abakobwa kudatinya gukora imirimo nk’iyo basaza babo bakora kuko na bo ngo bayishobora.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka