Ibyishimo bya mbere mu Rwanda bizabaho natwaye Primus Guma Guma-Senderi

Umuhanzi Eric Nzaramba uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Senderi International Hit n’andi menshi agenda yiyongereraho, arahamya ko ashimshijwe cyane no kuba u Rwanda rwaribohoye akongeraho ko mu Rwanda hatari haba ibyishimo, ko ibyishimo bya mbere bizaba ari uko yegukanye insinzi muri Primus Guma Guma Super Star.

Mu kiganiro Showbusiness Time kuri KT Radio kiba ku wa gatanu, Senderi ubwo twamubazaga ubutumwa yaha abamukurikiye bujyanye n’umunsi wo kwibohora yabanje kubasaba kumutora ngo ni bwo mu Rwanda hazaba habayeho ibyishimo bwa mbere.

Ngo ibyishimo bya mbere mu Rwanda bizaba ari uko Senderi International Hit yatwaye Primus Guma Guma.
Ngo ibyishimo bya mbere mu Rwanda bizaba ari uko Senderi International Hit yatwaye Primus Guma Guma.

Yagize ati “Ndabanza nsabe abafana banjye kuntora ku 9 ukohereza kuri 4343 nanjye nzabitura rwose ntwara iki gikombe, ni bwo bamenya ko ibyishimo byaba bibayeho bwa mbere mu gihugu cyose. Ibyishimo ntabwo biraba. Nintwara igikombe cya Guma Guma abadukurikiye ni bwo bazabona ibyishimo.”

Yahise aboneraho kuvuga uburyo asanga u Rwanda rwarateye imbere cyane mu bintu binyuranye k’ubwo kwibohora anashimangira ko Muzika nayo yagezweho n’iterambere.

Yagize ati “Icya mbere ni uko harimo ibikorwa byinshi bimaze gutera imbere biciye mu bihangano by’abahanzi benshi batandukanye biteza imbere urubyiruko, kumenyekanisha igihugu aho kigeze mu iterambere.

Icya kabiri ni uko kwibohora mu by’ukuri harimo ibintu byinshi bikubiyemo. Nk’umuhanzi, cyera habagaho radiyo imwe ariko ubu hari amaradiyo menshi tuvugiraho ubutumwa bw’iterambere bwiza buranga urubyiruko rufite icyerekezo cyiza bukumvikana ku maradiyo menshi ni ukuvuga ngo n’iterambere ryaraje mu muziki dufite aho twidagadurira, nta kibazo. Turi mu mafuresheri.”

Senderi yakomeje asaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka agira ati “Ndabifuriza umunsi mwiza wo kwibohora mu mifuka hakavamo ubukene hakajyamo ubukire, kwibohora k’u Rwanda rufite urubyiruko rw’intore rufite indangagaciro na kirazira ziranga umuco nyarwanda bakaba bazifite, kwibohora gufite iterambere kurimo isuku, kurimo iterambere rikomeye cyane.”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ninde watwaye primus bwambere

Irankunda yanditse ku itariki ya: 22-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka