Gicumbi:Perezida Kagame yabashimiye ubutwari n’ubwitange bagize mu kubohora u Rwanda

Ubwo hizihizwaga isabukuru ya 21 yo Kwibohora, Perezida Paul Kagame yashimiye abaturage bo mu karere ka Gicumbi ubutwari n’ubwitange mu gufatanya n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda.

Muri uwo muhango wabereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rubaya mu Kagari ka Gishambashayo, Perezida Kagame yavuze ko bimwe mu bikorwa abaturage bo muri icyo gice bakoranaga n’Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora harimo kuzihisha (Inkotanyi) no kuzigaburira.

Perezida Kagame yashimiye abanya-Gicumbi ko bacumbikiye Inkotanyi mu rugamba rwo kwibohora.
Perezida Kagame yashimiye abanya-Gicumbi ko bacumbikiye Inkotanyi mu rugamba rwo kwibohora.

Perezida Kagame yabihereyeho avuga ko ari byiza ko umunsi nk’uyu wo kwibohora bamenya ko ineza yabo igihugu kikiyizirikana ndetse Ubuyobozi bw’u Rwanda bukaba bunishimira ibyo bamaze kugeraho nyuma yo kwibohora.

Yagize ati “Turabyibuka, turabizirikana ni na yo mpamvu twaje hano kugira ngo twizihizanye uyu munsi mu rugamba twafatanyije duharanira ubwigenge twibohora ubutetsi bubi.”

Abaturage b'i Gicumbi na bo bashimiye Kagame ko kubera ubuyobozi bwiza barimo gutera imbere bakaba batakicwa n'inzara.
Abaturage b’i Gicumbi na bo bashimiye Kagame ko kubera ubuyobozi bwiza barimo gutera imbere bakaba batakicwa n’inzara.

Peresida Kagame kandi yibukije Abanyarwanda bose ko urugamba rusigaye ari urw’iterambere abasaba gukora cyane kuko kwibohora kwiza ari ukwibohora ubukene.

Abaturage batuye b’Akarere ka Gicumbi, by’umwihariko mu Kagari ka Gishamashayo, mu buhamya batanze bavuze ko ibikorwa by’iterambere bafite byose babikesha ubuyobozi bwiza.

Ngirente Milton yabitangaje mu izina ry’abandi baturage yavuze ko bimwe mu bikorwa bamaze kugeraho harimo kwegerezwa amashuri, ivuriro, umuriro w’amashyanyarazi, isoko ndetse n’amazi meza.

Perezida Kagame ateze amatwi umukecuru. Uyu mukecuru ngo ni Umugandekazi wabikiraga Inkotanyi intwaro mu gihe cy'urugamba rwo kwibohora.
Perezida Kagame ateze amatwi umukecuru. Uyu mukecuru ngo ni Umugandekazi wabikiraga Inkotanyi intwaro mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora.

Mu kwizihiza uyu munsi wo kwibohora Perezida Kagame yanasuye bimwe mu bikorwa by’iterambere ingabo z’u Rwanda zubakiye abaturage mu cyumweru cyazihariwe (Army Week) biherereye mu Kagari ka Gishambashayo birimo ivuriro, amashuri abanza, ndetse n’isoko rya Kijyambere rizongera ubuhahirane hagati y’uturere duhana imbibi n’Akarere ka Gicumbi ndetse n’ibihugu by’abaturanyi.

Andi mafoto

Perezida Kagame yerekwa ibikorwa ingabo zikorera abaturage.
Perezida Kagame yerekwa ibikorwa ingabo zikorera abaturage.
Aha bamwerekaga amashuri Ingabo z'u Rwanda zubakiye abaturage.
Aha bamwerekaga amashuri Ingabo z’u Rwanda zubakiye abaturage.
Bari n'akanyamuneza mu birori byo kwibohora byabaye ku nshuro ya 21.
Bari n’akanyamuneza mu birori byo kwibohora byabaye ku nshuro ya 21.
Abana bari bishimiye Perezida Kagame bose bashaka kumukora mu ntoki.
Abana bari bishimiye Perezida Kagame bose bashaka kumukora mu ntoki.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

barakoze cyane.hasigaye kuzasaba excellent hakubakwa umuhanda gicumbi-nyagatare,iterambere rikarushaho kwihuta.

muvara jean claude yanditse ku itariki ya: 6-07-2015  →  Musubize

igicumbi barakoze gucumbikira ingaboz za RPA byanatumye zigera ku nshingano zayo zo kubohora igihugu

muvara yanditse ku itariki ya: 5-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka