Ikipe y’abaminisitiri n’ingabo z’u Rwanda yegukanye igikombe cyateguwe n’Imbuto Foundation

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka icumi ishize Imbuto Foundation itanga ubufasha ku bana b’abakobwa,kuri uyu wa gatandatu ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora,habaye irushanwa ryahuje abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa b’Imbuto Foundation maze rygegukanwa n’ikipe yari igizwe n’abaminisitiri n’Ingabo.

Muri iyi mikino yakinwaga n’abagore,umukino wa mbere wahuje ikipe yari igizwe na bamwe mu banyamakuru b’abagore bibumbiye mu mu ishyirahamwe ryitwa ARFEM,ihatana n’ikipe y’abagize inteko ishinga amategeko bafatanije na polisi y’u Rwanda.

Ikipe y'abanyamakuru
Ikipe y’abanyamakuru
Ikipe y'abapolisi n'abakora mu nteko ishinga amategeko
Ikipe y’abapolisi n’abakora mu nteko ishinga amategeko

Uwo mukino waje kurangira ikipe y’abagize inteko ishinga amategeko bafatanije na Polisi y’u Rwanda batsinze abanyamakuru ibitego 4-0

Amakipe yose yakinnye uyu munsi yambitswe imidari
Amakipe yose yakinnye uyu munsi yambitswe imidari

Umukino wa kabiri waje guhuza ikipe y’abakinnyi baturuka muri Ministeri bafatanije n’abayobozi b’intara n’uturere,aho bakinaga n’ikipe y’Imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bayo.
Uwo mukino waje kurangira abari muri Ministeri/abayobozi b’intara n’uturere batsinze 2-0

Ikipe y'Imbuto Foundation n'abafatanyabikorwa bayo
Ikipe y’Imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bayo
Minisitiri Uwacu Julienne ashimirwa uko yitwaye
Minisitiri Uwacu Julienne ashimirwa uko yitwaye

Umukino wa nyuma waje guhuza ikipe y’abakinnyi baturuka muri Ministeri bafatanije n’abayobozi b’intara n’uturere ndetse n’ikipe y’abagize inteko ishinga amategeko bafatanije na Polisi y’u Rwanda, umukino waje kurangira ari ubusa ku busa,maze hiyambazwa Penaliti,aho ikipe ikipe y’abakinnyi baturuka muri Ministeri bafatanije n’abayobozi b’intara n’uturere yaje gutsinda ikipe y’abagize inteko ishingamategeko bafatanije na Polisi y’u Rwanda Penaliti 3 kuri 2.

Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame,Madame wa Perezida wa Republika y’u Rwanda, ikaba yuzuza inshingano zayo ibinyujije mu buvugizi ikora, kwegera imiryango itandukanye, kwigisha, gushimangira ubufatanye no gushyigikira urubyiruko rufite impano.

Ikipe y'abaminisitiri ishyikirizwa igikombe
Ikipe y’abaminisitiri ishyikirizwa igikombe
Barishimira igikombe .....
Barishimira igikombe .....
Imikino yose yasifuwe n'abagore
Imikino yose yasifuwe n’abagore
N'abanyamahanga bari bitabiriye umukino
N’abanyamahanga bari bitabiriye umukino
Ikipe yegukanye igikombe
Ikipe yegukanye igikombe
Hizihizwaga imyaka 10 ishize Imbuto Foundation ikora ibikorwa biteza imbere imyigire y'abakobwa mu Rwanda
Hizihizwaga imyaka 10 ishize Imbuto Foundation ikora ibikorwa biteza imbere imyigire y’abakobwa mu Rwanda
Umunyezamu yitanze,ariko igitego kiranga kijyamo
Umunyezamu yitanze,ariko igitego kiranga kijyamo

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka