Ruhango: Inkeragutabara zagabiwe inka 20 mu rwego rwo kwibohora

Koperative Imbere heza igizwe n’inkeragutabara yaremeye inka 20 abanyamuryango bayo, mu rwego rwo kuzereka ko ibyo zakoze zibohora igihugu bihabwa agaciro gakomeye no mu rwego rwo kuzifasha kugira ngo zirisheho kwiteza imbere.

Umuyobozi w’iyi koperative Imbere heza Sendarasi Prudence, avuga ko kuva iyi koperative yashingwa, mu gihe cy’imyaka ine imaze, yoroje abanyamuryango bayo basaga 80.

Minisitiri Mukanabana ashyikiriza inka Inkeragutabara.
Minisitiri Mukanabana ashyikiriza inka Inkeragutabara.

Yatangaje ko ibi babikoze babihuje n’umunsi wo kwibohora uba tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, kugirango bakomeze kugaragariza inkeragutabara ko ibyo zakoze bizirikanwa. Uyu muyobozi akavuga ko bafite byinshi bashaka kugeraho bizabateza imbere badagereje kugenerwa inkunga.

Ni kunshuro ya gatatu koperative iremera abanyamuryango bayo, abagabiwe kuri iyi nshuro, bakaba bavuze ko izi nka bahabwa zigomba kubateza imbere.

Nsengiyumva Abrahim, umwe mu baremewe yavuzeko anezeree cyane kubona ibyo bakoze babohora igihugu nyuma y’imyaka 21 bizirikanwa. Yizeza ko iyi nka azayitaho kugirango izamugeze ku musaruro uhimishije.

Baremewe inka 20.
Baremewe inka 20.

Ubwo yashyirizaga izi nka abo zagenewe, minisitiri w’impunzi n’ibiza Mukanabana Seraphine, akaba yasabye abazihawe kumva neza agaciro k’inka, bakazitaho bazibyaza umusaruro.

Minisitiri Mukantabana kanndi yabibukije ko bagomba kumva ko bakomeza kuba abarinzi b’ubumutekano, kuko umutekano utabayeho, ibyo bakora byose byaba nta kamaro

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

inkeragutabara zakoze neza zikwiye ishimwe rirenze iryo twe abantu twaziha

ndaruhutse yanditse ku itariki ya: 5-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka