Gasabo: Bashimiwe kuba mu bikorwa bibohora igihugu nta sasu rirashwe

Imiryango y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ituye mu kagari ka Ruhanga mu karere ka Gasabo, yashimiye bamwe mu rubyiruko n’ubuyobozi bw’ako karere igikorwa k’isuku no kubaremera babakoreye muri iki gihe hategurwa isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 21.

Bavuga ko bigaragara ko ari ukubohora igihugu n’ubwo atari intambara y’amasasu, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda bo muri ako kagari ka Ruhang, Lt. Joseph Sabena.

Abamugariye ku rugamba nta ngingo zo kwikorera bafite, bakaba bakeneye uwaza akareba ibikorwa yabafasha akanabaganiriza
Abamugariye ku rugamba nta ngingo zo kwikorera bafite, bakaba bakeneye uwaza akareba ibikorwa yabafasha akanabaganiriza

Aygize ati “Mu gihe cy’urugamba hari imbaraga zari izo kurwana, ubu hari imbaraga z’ibikorwa nk’ibi murimo byo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu; kubera ibyo murimo gukora, ntabwo tuzicuza na rimwe ko twatakaje ingingo.”

Urubyiruko rw’abamotari hamwe n’abanyeshuri begereye ako gace bo mu kigo cya Hillside College, bazindutse bakorera isukuru abamugariye ku rugamba baturanye nabo kuri uyu wa gatanu tariki 3 Nyakanga 2015.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo nabwo bwaremeye ku amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu batuye i Rugende basuwe na bamwe mu rubyiruko baje kubakorera isuku.
Abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu batuye i Rugende basuwe na bamwe mu rubyiruko baje kubakorera isuku.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Languida Nyirabahire yabwiye uru rubyiruko ko abamugariye ku rugamba ari urugero rwo kwigiraho uburyo bakorera igihugu batiganda, kandi ko bagomba kwibuka kubafasha badategereje ko isabukuru yo kwibohora igera.

Iyo uganiriye na bamwe mu basirikare bamugariye ku rugamba muri Ruhanga, wumva ko bakeneye umuntu ubasura akabamara irungu, kuko ngo nta bantu benshi baturanye nabo, ndetse hari n’abari mu mazu ari inyakamwe.

Ubuyobozi bwa Hillside nabwo bwabemereye kujya bubafasha mu kubamara irungu, nk’uko umuyobozi w’iki kigo Mbiteziyaremye Jerome yabitangaje. Ati “Twiyemeje kujya dufata akanya ko kuza kubamara irungu.”

yo hagize ubasura barishima kuko ngo bameze nk'abuye bonyine.
yo hagize ubasura barishima kuko ngo bameze nk’abuye bonyine.

Imiryango 15 y’abamugariye ku rugamba, niyo yatujwe mu murenge wa Rusororo mu mudugudu wa Rugende; ihamaze imyaka irenga itanu. Baje kuhatura bavanywe mu bitaro bari bamazemo imyaka yose kuva urugamba rwo kubohora igihugu rurangiye mu 1994.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka