Nyanza: Jeannette Kagame yatuje abagizwe incike na Jenoside mu mazu y’agaciro ka miliyoni 175

Madamu Jeannette Kagame wa yatuje ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma, amazu y’agaciro ka miliyoni 175 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ayo mazu batujwemo n’umufasha wa perezida Paul Kagame uko ari atanu yubakiwe ababyeyi 20 bagizwe inshike na Jenoside, buri wese afitemo icyumba cye cyihariye kirimo ibyangombwa nkenerwa mu buzima bwe.

Madamu Jeannette Kagame yagiranye urugwiro n'incike za Jenoside zatujwe muri aya mazu.
Madamu Jeannette Kagame yagiranye urugwiro n’incike za Jenoside zatujwe muri aya mazu.

Buri cyumba cy’iyo nzu kirimo akabati k’imyenda, igitanda cya kijyambere, ubwiherero n’ubwogero byo gufasha uyituyemo kuzagira amasaziro meza kandi ari ahantu yisanzuye.

Muri buri ruganiro rw’ayo mazu harimo intebe za kijyambere, utubati tugezweho n’ibindi bikoresho biyigaragaza ko ari iy’igihe cy’iterambere.

Mukarushema Anastasie w’imyaka 70 umwe mu batujwe muri izo nzu atangaza ko yabonye ahantu heza azasazira kandi hujuje ibyangombwa. Yatangaje ko mbere yo guhabwa iyo nzu yatujwemo yabaga mu nzu akodesha kandi nayo ahora yikanga ko izamugwa hejuru.

Aba bacekuru bamushimiye ukuntu yabazirikanye.
Aba bacekuru bamushimiye ukuntu yabazirikanye.

Mu byishimo byinshi kandi anyuzamo akanamwenyura yagize ati: “ Sinabona icyo nshimira abankuye mu nzu mbi nari ndimo kandi nta byiringiro nari mfite byo kuzayivamo ariko Perezida wa Repubulika n’umufasha we bamvanye muri ubwo buzima bubi.

Vestine Mukamusoni nawe watujwe mu nzu nk’iyo yavuze ko agiye kusazira ahantu heza ashimira umuryango AVEGA - Agahozo, wabubakiye izo nzu n’abandi bafatanyije ngo zuzurane umucyo zifite.

Ni inzu nziza zijyanye n'iterambere u Rwanda rurimo.
Ni inzu nziza zijyanye n’iterambere u Rwanda rurimo.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko n’ubwo ntacyo bakora ngo basimbure ababo bazize Jenoside ariko ko bazakomeza kubaba hafi babaha ubufasha bw’uburyo butandukanye. Yakomeje asaba abagiye kubabera abaturanyi kujya baba hafi yabo bakabahoza kandi bakabahumuriza babaremamo icyizere cy’ubuzima.

Mu Rwanda amazu nk’aya yubakiwe ababyeyi bagizwe inshike na jenoside yubatswe mu tundi turere twa Kamonyi, Rulindo, Rwamagana, Huye na Kayonza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Turashimira madamu wa president wa repuburika ku byiza akomeje kugeza ku banyarwanda . Imana imuhe imugisha

BIZIMANA Eric yanditse ku itariki ya: 5-07-2015  →  Musubize

Madam president,Uwiteka aguhe umugisha!

Nyagasani yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

mbere nambere nshimiye uwatanze iki gitekerezo.2.nshimiye madam Jeannette Kagame ubupfura nubushishozi azabuhorane.murakoze

karabo yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

HE Jeannette Kagame ni Imfura pe. Ni ibye n umuryango we wose. Iyi ni imigisha

Ruhanga yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

madame wa perezida turamukunda imana ikomeze imuhe umugisha mu byose

kiki yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

Imana iguhe umugisha

theos yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka