Umuhanzi Radio yibona nk’Umunyarwanda uba hanze

Umuhanzi ukomoka muri Uganda Radio Moses unaririmba mu itsinda rya Good Life, aratangaza ko yibonamo nk’Umunyarwanda uba hanze, akavuga ko atishimira umuntu umwita umushyitsi mu Rwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga 2015, ubwo yageraga ku kibuga k’indege i Kanombe azanye na mugenzi we baririmbana muri Sweety Life Weasel Mayanja, aho bitegura gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo giteganyijwe ku munsi wo kwibohoza.

Radio ntakunda abantu bamufata nk'umushyitsi mu Rwanda kuko yiyumvamo Ubunyarwanda.
Radio ntakunda abantu bamufata nk’umushyitsi mu Rwanda kuko yiyumvamo Ubunyarwanda.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyanjye kuko hari uwanyita umushyitsi. Mfite ibikorwa binyinjiriza inyungu nkagira n’u muryango mu Rwanda. Iki ni igihugu nkunda.”

Radio wamenyekanye mu ndirimbo Neera n’izindi yabyaranye umwana w’umuhuntgu n’undi muhanzi mugenzi we Lilian Mbabazi ukorera umuziki we muri Uganda ariko ufie inkomoko mu Rwanda.

Radio na Weasel ni bamwe mu bahanzi b’ibyamamare muri aka karere kandi ukaba unabinjiriza amafaranga atubutse. Kuri ubu bari mu Rwanda gutaramira Abanyarwanda bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 21 ishize bibohoye.

Bazatarama mu bitaramo bibiri bizaba tariki 4 Nyakanga muri Serena Hotel i Kigali n’ikindi kizabera i Musanze tariki 5 Nyakanga kuri Stade Ubworoherane. Bazaririmbana n’abandi bahanzi batandukanye b’Abanyarwanda nka Tom Close, Urban Boyz, Kid Gaju na Bruce Melody.

Andrew Shyaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kuba abanyamahanganabo bishimirakuba abanyarwanda,ibibyosetubicyesha ubuyobozibwiza.umutekano niwowambere.dukorecyane nabataremera bazemera.

ignace bizwinayo yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka