Nyaruguru: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho guha akazi umwarimu wa baringa no kunyereza ibiryo by’abanyehuri

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kibangu ruherereye mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Nyaruguru, arakekwaho guha akazi umwarimu utagira amasomo yigisha ngo bakanafatanya kunyereza ibiryo bigenewe gutunga abanyeshuri.

Iki kibazo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwakimenye bukibwiwe n’abaturage, bavuga ko uyu muyobozi w’ishuri yahaye akazi umwarimu witwa Eric Ntawuryimara, nyamara ntagire isomo na rimwe yigisha.

Urwunge rw'amashuri rwa kibangu.
Urwunge rw’amashuri rwa kibangu.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kibangu Nizeyimana Sylvestre, arabihakana avuga ko uwo mwarimu yahawe akazi yo kwigisha amasomo y’ubumenyi, ariko ubuyobozi bw’ishuri bugahitamo kumugabanyiriza amasaha yigishaga kugirango abone uko abafasha umurimo wo kugenzura imyitwarire y’abanyeshuri (discipline) utaragiraga uwukora.

Mu magambo yuzuyemo kujijinganya agira ati “Ni umwarimu ariko afiteee …, harimo …, ni umwarimu wigisha ahangaha, ariko koko w’umwarimu.

Ariko kubera ko tuba dufite ikibazo cy’abakozi muri administration batuzuye, twari twasabye ko agabanyirizwa amasaha kugira ngo ya mirimo igendanye na discipline y’abanyeshuri …, ya mirimo igendanye n’imicungire y’ibikoresho yorohe.”

Uyu muyobozi kandi anavuga ko ikibazo cyo kugira abakozi bacye bari bakimenyesheje ubuyobozi bw’akarere bukanabemerera ko buzaboherereza abakozi. Ati:”Twarabibamenyesheje barabizi rwose.”

Uyu muyobozi anakekwaho gufatanya n’uwo mwarimu mu kunyereza ibiryo bigenewe gutunga abanyeshuri mu gihe cya nijoro. Gusa we avuga ko ayo makuru atari yo kuko ntaho ahurira n’ibiryo by’abanyeshuri.

Agira ati “Ibyo sibyo rwose. None se ko bifite ababishinzwe jye nkaba nshinzwe kugenzura ko bishyirwa mu bikorwa neza, ubwo urumva nahurirahe nabyo?”
Ati “Ibyo ni uguharabikana, kuko ukuri guhari ni uko hari abarimu bashaka guharabika ubuyobozi, barimo n’uwahoze ayobora iri shuri mbere yanjye. Uko niko kuri ntaguhisha.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, avuga ko amakuru y’uko uyu muyobozi yahaye akazi umwarimu utigisha y’uko banafatanya kunyereza ibiryo by’abanyeshuri yayabwiwe n’umuturage.

Avuga ko ubu harashyizweho itsinda ry’abakozi b’akarere bo gukurikirana ayo makuru kugira ngo bamenye niba ariyo koko.

Ati “Narabyumvise noherejeyo abantu ngo bazage gukora iperereza ngo tumenye ibyo aribyo. Kunyereza ibiryo nabyo narabyumvise ko bikorwa nijoro, ubwo mubyo abo bakozi bazakurikirana n’icyo kirimo.”

Ubuyobozi bw’iri shuri bwo buvuga ko kuri iri shuri hakenewe abakozi babiri, barimo ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, ari nawo mwanya buvuga ko Ntawuryimara Eric yabaye abafasha bigatuma agabanyirizwa amasaha yo kwigisha, ndetse n’umucungamutungo.

Ntawuryimara ubu ngo yigisha amasaha 21 mu cyumweru, mu gihe abandi barium baba bigisha amasaha ari hagati ya 28 na 30.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muriki gihe,umuntu iyo agushatse akakubura ashaka impamvu ishoboka yose yaguhirika,gusa ubuyobozi bwo nibwikurikiranire amakuru,naho abaturage bo bavuga ibyabo kuko ubwo nabo hari mpamvu ituma babivuga.

Augustin yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

Ibanyamakuru nabo barakabya, ngo Umwarimu wa baringa kandi ahari,baringa bivuga ko adahari.
naho ibyamasaha yigisha 21/week ibyo nibisanzwe hari nabandi bayagira no kubindi bigo,none ayo yo ntagomba kwigishwa? akarere kabikurikirane neza hashobora kuba harimo itiku, abantu bagira amashyari birazwi

hello yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

Niba koko mubo uyu muyobozi ayobora harimo n’uwari asanzwe ayobora iri shuri akaza gusimburwa bisuzumwe neza kuko hari ubwo n’amatiku azamo. Ikindi Kandi bulya ni ngombwa ko igihe cyose ishuri ricumbikira abana rigira ushinzwe discipline. Niba rero akarere kari kataramutanga akagira uwo yifashisha akanabimenyesha akarere ndumva nta kosa ryaba turimo. Gusa buriya igenzura rizabigaragaza ariko tujye tumenya ko n’amatiku hanze aha yeze.

Joseph yanditse ku itariki ya: 5-07-2015  →  Musubize

Mu Gihe Se Abandi Baba Buzuje Amasaha Cg Barengeje 30h/sem Ubundi Ayo 21 Yari Bwigishwe Nande? Biragaragara Ko Harimo Itiku. Umubare WAbarimu Uterwa Numubare Wibyumba Byamashuri Bikanatanga Umubare Wamasaha. Ntago Kuba Yigisha 21 Ari Ikibazo Cyane Ko Hasobanuwe Ko Yagabanyirijwe Byumvikana Ko Aye Yongewe Kuyabandi.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

niba afite amasaha 21 babazwa impamvu afite amasaha make ariko mu nkuru mwayuciye umurya ngo umwarimu wa baringa kandi ahari.

dudu yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka