Muhanga: Abarundi bashimye uburyo bahawe ikaze mu mujyi

Imwe mu miryango y’Abarundi yahungiye mu Rwanda mu Mujyi wa Muhanga, ivuga ko yakiriwe nk’abavandimwe mu gihe yari imaze kwiheba kubera ibibera iwabo.

Abarundi bahungiye i Muhanga usanga baba mu mazu bikodeshereje, ababa mu nshuti zabo cyangwa imiryango bashyingiranye mu Rwanda n’abacumbitse mu mahoteri, bose bahuza no kuba n’ubwo bari mu buzima bw’ubuhunzi bafite umutekano wo kubona ntawe ubabwia nabi cyangwa ngo abafate nk’ubasuzuguye.

Nahimana ucumbitse ku banyarwanda bashyingiranye i Muhanga mu Mureng wa Nyamabuye avuga ko usibye kibazo cyo kuba atarahabwa serivisi zigenewe impunzi, abayeho bisanzwe nk’utari mu gihugu cye ariko aryama agasinzira.

Agira ati “Iyo nza kubura iwacu, nkabura n’aho banyakira nk’impunzi ndahamya ko ubuzima bwanjye buba bwararangiye, kuko urebye ibibera iwacu n’kuntu twakiriwe mu Rwanda, abanyarwanda ni imfura pe!”

Umwe mu miryango yacumbikaga muri Hotel Sprendid ubu wakodesheje inzu mu Mujyi wa Muhanga, uvuga ko Abanyarwanda bazi ibihe bibi bityo banyuzemo bityo bikaba byarabigishije kwitwararika ku bari mu makuba.

Imyitwarire y’abanyarwanda ngo iyo iza kuba no mu Burundi bakamenya ibihe bibi banyuzemo, uburundi buba bumaze gutera imbere aho kurangwa n’umwiryane.

Abarundi 89 nibo babarurwa ko bahungiye mu Karere ka Muhanga, aho ubuyobozi bw’Akarere bumaze gushyikiriza uyu mubare ishimi ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi.

Uyu muryango ku bufatanye na Minisiteri ifite gucyura impunzi mu Nshingano (MIDIMAR), bateganya kubagenera ubufasha bw’ibanze mu kwivuza, guhabwa serivisi n’uburezi bw’abana babo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka