Musanze:Kaminuza ya Kigali ngo igiye kuba igisubizo ku bajyaga kwigira kure

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) mu Karere ka Musanze ngo bwasanze ababarirwa muri 90% barenga Intara y’Amajyaruguru bajya gushaka amakaminuza ngo batishimiye kujya kwiga ahandi bituma iyi kaminuza ihashyira ishami ryayo.

Akarere ka Musanze, kari mu turere two mu Rwanda twagaragaramo amashuri makuru na za Kaminuza bidahagije, ugereranyije n’umubare w’abifuzaga kugana ayo mashuri.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze bajyaga bifuza kwiga, kubera ubuke bw’amashuri ngo wasangaga bagana za kaminuza zo mu Mujyi wa Kigali, abandi bakagana mu Burengerazuba mu Mujyi wa Rubavu.

Dr Mukurira Olivier, Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali ishami rya Ruhengeri, yatangaje ko bakoze ubushakashatsi muri aka Karere, bwagaragaje ko byibuze 90% babangamiwe no kujya gushaka amashuri hanze ya Musanze.

Yagize ati’’Iri shami rya Kaminuza ya Kigali ryatangijwe mu Karere ka Musanze,ryaje gufasha cyane cyane abaturage ba Musanze bajyaga kwiga muri Kigali abandi bakajya kwiga Rubavu, bikabahenda mu ngendondetse no gushaka aho batura biga.’’

Dr Mukurira avuga ko mu bushakashatsi bakoze, basanze hari n’abandi bantu bakorera mu Karere ka Musanze bifuzaga kwiga nyuma y’akazi, bikabagora cyane kurenga intara bajya kwiga mu zindi ntara ku buryo bamwe ngo bari baranabiretse burundu, ariko ngo Kaminuza ya Kigali kuva yatangizwa muri aka Karere, yatangiye gukemura icyo kibazo ku buryo bwa burundu.

Ibi byashimangiwe n’abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza, bagaragaje ko yaje nk’igisubizo gihamye ku burezi bazaniwe muri aka Karere.

Karenzi Alliyagizeati’’ Natangiriye muri imwe muri Kaminuza zo muri Kigali, bimpenda cyane kwishyura aho mba, aho kurira ari ikibazo, amatike ya buri munsi njya kwiga nari naragowe. Ariko aho Kaminuza ya Kigali ifunguriye iri shami ryayo Musanze nahise mva Kigali ntazuyaje, ubundatujenihoniga, kandi ubu nkoresha kimwe cya gatatu cy’amafaranga nakoreshaga niga i Kigali.’’

Rwaka Augustin wiga Kaminuza ya Kigali mu Ishami ry’Ubucungamari, we avuga ko yari yarahagaritse kwiga kubera uburyo byamugoraga bikanamuhenda kwiga Rubavu kandi akora Musanze, ariko ubu akaba yarasubijwe.

Kaminuza ya Kigali yafunguye amarembo mu Karere ka Musanze ku itarikiya 26 Mata 2015, Dr Mukurira yatangaje ko ifite amashami atandukanye abantu bakundaga gushaka mu ma kaminuza akorera muri Kigali, arimo ajyanye n’ubukungu, icungamari, ICT, amategeko n’andi. Ngo ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bagera ku bihumbi bitanu.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Thanks for coming to Musanze

didier yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

Thanks for coming to Musanze

didier yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

Bafite na musters se?

nsabimana yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

thank u very mach 4 that dvlpment.4ro uganda

Tusiime Deo yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka