Imibiri y’Abazize Jenoside igiye kujya ibikwa kugeza ku myaka 150
|
Yanditswe ku itariki ya: 9-04-2012 - Saa: 20:21'
|
|
Ibitekerezo
(
4
)
|
|
|
|
Jean De Dieu Mucyo, Umunyambanga nshingwabikorwa wa CNLG.
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Genocide (CNLG) yazanye uburyo bushya bwo kubika imibiri y’abazize Jenoside ku buryo bugezweho, ikazajya imara igihe kigera ku myaka 150.
Iyi gahunda izafasha Abanyarwanda kuzibuka Jenoside ibihe byose, ndetse no kumenya amateka y’u Rwanda n’ubwo yaba ari mabi, nk’uko bitangazwa na Jean De Dieu Mucyo, Umunyambanga nshingwabikorwa wa CNLG, Genocide ibihe n’ibihe.
Ati: “Ibyo biri muri gahunda yo kugirango ibimenyetso bidasibangana, yaba ari iyo mipanga yakoreshejwe, yaba ari iyo myenda yabo Bantu, yaba ari inkweto bari bambaye hari na identities abantu bagiye basangana nabo bantu, ni ibintu tugomba gufata neza”.
Igikorwa kizatwara amafaranga agera kuri miliyoni 20 kigakora mu byiciro bibiri mu gihe cy’amezi atandatu, kizatangirira i Murambi ahazatunganywa imibiri 20 mu gihe cy’amezi atandatu.
Gusa icyo gikorwa ntikizakorwa ku mibiri yose, kuko hazarebwa itarashyingurwa iri mu Rwibutso rwa Murambi, urwa Bisesero, Nyarubuye, ntarama, na Nyamata.
Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu Rwanda ni ubwo gusiga ishwagara ariko bikaza kugaragara ko iyo shwagara yangiza imibiri kuko igenda ishwanyagurika.
Iyo gahunda kandi ikazafasha birenzeho kubika ku buryo burambye ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho uzajya asura urwibutso azajya ashobora kubonaho imwe mu myenda bari bambaye n’intwaro zitandukanye ababishe bakoresheje.
Emmanuel N. Hitimana
|