Rutsiro: Iyo bibutse intambara y’abacengezi yarangiye nibwo babona ko bibohoye

Abaturage batuye mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba batangaza ko kuba bafite umutekano uhagije bitandukanye n’igihe cy’intamabara y’abacenegezi ubwo bari badatekanye, babibonamo kwibohora bakabizirikana abvuga ko uwabihakana ari utazi iyo ntamabara.

Barabitangaza mu u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora uzizihizwa tariki 4 Nyakanga 2015.

Kubera umutekano ngo byatinyuye abashoramari kuza guteza ibikorwa remezo imbere harimo n'amahoteri.
Kubera umutekano ngo byatinyuye abashoramari kuza guteza ibikorwa remezo imbere harimo n’amahoteri.

Mukansanga Esperance utuye mu kagari ka Muyira mu murenge wa Manihira yagize ati “Kuba akarere kacu karakubitanye n’intamabara y’abacengezi ubu ikaba ntayo nta n’ikindi kiduhungabanya mbona twarabohotse kereka utarayibonye.”

Habyarabakize Emmanuel utuye mu murenge wa Rusebeya umwe mu mirenge wari wibasiwe n’abacengezi, avuga ko icyo gihe nta terambere ryagombaga kubaho kubera abaturage batari batuje.

Abaturage bishimira iterambere bagejejweho harimo n'inganda.
Abaturage bishimira iterambere bagejejweho harimo n’inganda.

Yongeraho ko ubu abaturage batekanye ku buryo abenshi bakora ibikorwa bibateza imbere kubera bahawe umutekano n’ababohoye igihugu.

Karangwa Pierre wari Burugumesitiri wa Komini Rutsiro kuva mu mwaka wa 1995 kugeza mu 2000 ari nabwo intamabara y’abacengezi yahoshaga, yemeza ko abaturage icyo gihe batashoboraga kwiteza imbere ariko ubu iterambere rikaba ryarihuse muri aka karere aho umutekano uziye.

Mugi he cy'intambara ngo ntawabashaga no guhinga ariko ubu ubuhinzi bugeze kure hariko n'igihinngwa cy'icyayi.
Mugi he cy’intambara ngo ntawabashaga no guhinga ariko ubu ubuhinzi bugeze kure hariko n’igihinngwa cy’icyayi.

Ati ”Ugereranyije na mbere ubwo twahuye n’ikibazo cy’intamabara y’abacengezi nta terambere twari kugeraho, ariko ubu nibura ubona abantu batekanye ku buryo bakora ibibateza imbere babikesha Leta y’ubumwe yabohoye u Rwanda nkaba rwose mbona abantu batekanye.”

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro barishimira ko babohowe kubera ko iyo ntamabara bavuga y’abacenegezi ya 1996-2000 nta bikorwa bagiraga nk’amavuriro, amashuri, abikorera ariko ubu bafite ibyo byose kandi ngo bafite icyizere ko umutekano bahawe utazahungabana.

Mu ntambara y’abacenegzi ngo bamwe mu bayobozi n’abaturage baricwaga, imitungo igaahurwa ku buryo uwaramukaga atizeraga ko yirirwa umunsi ukurikiyeho.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rutsiro yo biragaragarako bafite umuvuduko mwiterambere pe ariko guest House bashizeho ifoto yakera peee uyihindure kuko Guest Ubu imeze neza naho iriyafoto wagira irashaje

Hycinthe yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

ubwo bibohoye rero ubu igihugu kikaba gifite umutekano basabwe kuwusigasira maze ntihazagire uwubabumbura kuko basubira inyuma

steven yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka