Nyamasheke: Abakongomani batanu bafashwe baje mu Rwanda kurobesha imitego itemewe

Mu kiyaga cya kivu hafatiwe abakongomani batanu n’amato yabo bari bavogereye amazi y’u Rwanda n’imitego ya kaningini itemewe kurobeshwa mu Rwanda na yo irafatwa, kuri uyu wa gatatu tariki a 1 Nyakanga 2015.

Kaningini ni umwe mu mitego imeze nk’ipamba irobeshwa muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo itemewe kurobeshwa mu Rwanda, kuko yangiza amafi igafata isambaza zikiri ntoya zitarakura n’izikuze.

Ndahayo Eliezer umuyobozi w'abarobyi avuga ko imitego itemewe itazihanganirwa.
Ndahayo Eliezer umuyobozi w’abarobyi avuga ko imitego itemewe itazihanganirwa.

Ikindi ni uko iyo mitego ikoze mu bwoko bw’ubudodo butuma amafi yarobwe aza yangiritse kubera kubera buba ari buto cyane.

Umuyobozi w’amashyirahamwe y’abarobyi mu karere ka Nyamasheke, Ndahayo Eliezer, yavuze ko biri mu mugambi muremure wo guca akajagari mu kiyaga cya Kivu, abantu bakaroba bazwi kandi bakagendera mu mategeko agenga abarobyi mu Rwanda.

Yagize ati “Iki kiyaga nicyo kidutunze tugomba kugisigasira tukakirinda ba rushimusi baroberamo uko bashatse ndetse bakanarobesha imitego itememewe, tugomba guhagurukira rimwe nk’abaturage tukarwanya umuntu wese wakwangiza isura nziza y’uburobyi ndetse n’umusaruro duteze muri kiriya kiyaga.”

Aba bakongomani batanu bashe bafite ubwato busanzwe ndetse n’ubundi bwa moteri bakaba bari mu maboko ya Polisi.

Mu kwezi kwa Mata 2015, abandi Bakongomani 11 bari bafashwe na bo baroba muri ubu buryo bashyikirizwa inzego z’umutekano, bakaba baravugaga ko baza mu Rwanda kuroba bakurikiye umusaruro mwiza uhaboneka kuko ikiyaga cy’u Rwanda gicunzwe neza.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka