Ubushakakashatsi bwunganira ubuyobozi gufata ibyemezo bifatika bishingiye ku mibare

Ubushakashatsi bukorwa cyane cyane n’abarimu bo muri kaminuza ngo iyo bukoreshejwe bugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’abayobozi bakabona imibare n’amakuru afatika agaragaza uko ikibazo giteye n’uko cyakemurwa baheraho bafata ibyemezo.

Abashakashatsi b’amashuri makuru na za kaminuza bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku bushakashatsi tariki 29-30 Kamena 2015 kugira ngo barebe hamwe aho bageze ubushakashatsi batangiye gukora, bahamya ko ubushakashakatsi bwakozwe mbere bwagize uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

Abashakashatsi bungurana inama ku bushakashatsi barimo gukora.
Abashakashatsi bungurana inama ku bushakashatsi barimo gukora.

Prof. Vereliana Grace Masanja, ukuriye ubushakashatsi bwo ku rwego rw’ikirenga muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko ari inshingano ya kaminuza gukora ubushashakatsi bufasha abaturage guhindura ubuzima bwabo.

Agira ati “Nk’ imwe mu nshingano nyamukuru ya kaminuza, ni ukuzana ubumenyi bushya; kaminuza idahanga ubumenyi bushya ntikwiye kwitwa kaminuza. Mu bihugu byateye imbere, ubushakashatsi buhabwa agaciro no mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere aho bigeze bibikesha gushora amafaranga menshi mu bushakashatsi.”

Mu Rwanda ubushakashatsi burakorwa kandi bukagira n’ingaruka nziza ku baturage. Prof. Masanja atanga ingero z’ubushakashatsi bwakozwe ku buhinzi bw’ikawa i Maraba mu Karere ka Huye, igihugu kinjiza amadevize n’abaturage babona amafaranga.

Si ikawa gusa yakozweho ubushakashatsi, avuga ko gukoresha biogaz ari ubushakashatsi bwakoze n’icyari KIST bwunganiye gahunda ya “Girinka” ubu bukoreshwa mu gihugu cyose. Ubundi bushakashatsi bwakozwe ni ubwo guhuza ubutaka ku gihingwa kimwe byongereye umusaruro uva ku buhinzi.

Ubushakashatsi bukorwa kandi ngo bufasha ubuyobozi gufata ibyemezo bishingiye ku mibare ifatika; nk’uko byagarutsweho na Prof. Rukazambuga Ntirushwa Daniel, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ati “Abafata ibyemezo bacu babifata badafite imibare kikaba ari ikibazo. Ariko bafite imibare bafata icyemezo gikwiye, ni cyo cyemezo kiba gisobanutse kandi afata yemye. Iyo hatari imibare cyangwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe, abafata ibyemezo ntacyo bashingiraho bafata ibyemezo uretse ibitekerezo.”

Biteganyijwe ko mu gihe cy’umwaka bazarangiza ubushakashatsi 38 mu nzego zitandukanye, batangiye buterwa inkunga na Ikigega cy’Iterambere cy’u Busuwisi.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni inshingano za za kaminuza gukora ubushakashatsi kuko bifasha leta gukora igenamigambi rifatika

Belyze yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka