Ngoma: Abagore bibohoye ingoyi y’imyumvire yo kumva ko badashoboye -Min Oda

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,Oda Gasinzigwa,avuga ko ubuyobozi bwiza bwafashije abagore kwibohora imyumvire yo kumva ko badashoboye,yaterwaga n’ubuyobozi bubi bwabagaragazaga nk’abadashoboye none nyuma yo guhabwa umwanya ubu ngo bageze kure mu iterambere.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagore bemeza ko ubuyobozi bwiza bwabahaye amahirwe batari barigeze bagira yo kujya mu nzego zifata ibyemezo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’ahandi.

Bamwe mu bagore bo mu Karerer ka Ngoma ,ubwo bari muri kongere yabo kuri uyu wa 01 Nyakanga 2015 banahiga,bagaragaje ko amahirwe bahawe n’ubuyobozi bwiza batayapfushije ubusa kuko umugore w’Umunyarwandakazi hari aho amaze kwigeza ugereranije n’aho yari ari mbere.

Gatabazi Christine, umugore umunyamuryango w’ishyirahamwe “Tugane henza” rikora ubukorikori baboha ibiseke bo mu Murenge wa Remera, avuga ko nyuma yo gutinyuka babashije kubonera isoko ry’ibyo bakora muri America, ubu bakaba bageze kure batagisabiriza ibitenge n’umunyu ku bagabo babo kuko babyigurira.

Yagize ati “Konti yanjye nta kintu cyabagaho.ariko aho ntangiriye ubu bukorikori ubu konti irabyibushye. Ntitugisabiriza ku bagabo bacu ibitenge,twibohoye ubukene n’imyumvire.”

Ubwo minister w’Iterambere ry’Umuryango,Oda Gasinzigwa, yifatanyaga n’aba bagore muri iyi kongere,yabasabye ko ibyo byinshi bamaze kugeraho mu iterambere biba imbarutso y’ibyo bateganya kwigezaho mu gihe kiri imbere.

Ubukorikori nk'ubu ngo bwatumye Abanyamerika baza mu Karere ka Ngoma kuhahahira.
Ubukorikori nk’ubu ngo bwatumye Abanyamerika baza mu Karere ka Ngoma kuhahahira.

Yagize ati”Umugore yagiye mu mirimo imubyarira inyungu kubera ko politike y’igihugu yamwemereraga kubikora,uyu munsi murumva ubuhamya hirya no hino aho abagore bafite imishinga ikomeye,abandi bacuruza hanze y’igihugu n’ahandi.”

Muri iyi kongere,abagore barebeye hamwe aho bageze bitezaimbere n’uburyo barushaho kubyaza umusaruro amahirwe bafite maze bakihutisha iterambere.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwabijeje ubufatanye bushoboka kugirango abagore baka karere barusheho gukataza mu iterambere ryabo n’iryigihugu.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka