Bugesera: Umugabo afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine

Umugabo witwa Rubwiriza Tharcisse w’imyaka 26 y’amavuko ari mu maboko ya Polisi kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera kuva mu cyumweru akorwaho iperereza kubera gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine.

Ibi bikaba byarabereye mu murenge wa Juru mu Kagari ka Kabukuba mu Mudugudu wa Bikana mu karere ka Bugesera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabukuba, Bimenyimana Jean de Dieu, avuga ko uyu Rubwiriza Tharicisse yari asanzwe ari umukozi ukora akazi gatandukanye mu rugo rw’iwabo w’uwo mwana yasambanyije.

Yagize ati “Yisanzuraga muri urwo rugo ku buryo hari habaye n’ubutisimu hanyuma uwo mugabo abafasha kwakira abashyitsi, ni bwo bamufashe arimo gusambanya uwo mwana”.

Gusa ariko uyu mugabo arabihakana maze akavuga ko bamubeshyera nubwo uwo mwana we yemeza ko yabikoze nk’uko bivugwa n’uwo munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari.

Hagati aho uwo mwana akaba yarajyanwe gupimwa ku Bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata ibyavuye mu isuzumwa bikaba bitaramenyekana.

Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera ivuga ko, iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza niba koko uwo mugabo yarasambanyije uwo mwana.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka