Kirehe: Abagize inteko ishinga amategeko bagiye kuvugira Urwibutso rwa Nyarubuye ngo rwubakwe

Mu ruzinduko bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi bagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye ku wa 30 Kamena 2015 bababajwe n’ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye biyemeza kuba abavugizi b’urwibutso rwaho rushyinguwemo imibiri ibihumbi 51 ngo rwubakwe.

Hon Amb Mutimura Zeno wari uyoboye itsinda ry’abadepite, abasenateri n’abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye, yavuze ko uruzinduko bakoreye kuri urwo rwibutso ari ugufata mu mugongo abacitse ku icumu no kuba abavugizi kuri urwo rwibutso.

Bashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye.
Bashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye.

Ati “Ni gahunda y’Inteko Ishinga Amategeko yo gusura inzibutso zose mu rwego rwo gukora ubuvugizi, ibi tubonye kuri uru rwibutso birababaje cyane uru rwibutso rukeneye gukorwa byihutirwa, uku rumeze ntibikwiye. Ubuvugizi turabukora rwubakwe vuba.”

Yakomeje avuga ko icyizere abantu bafite cyakomeza bagakora kandi barinda umutekano wabo kuko ngo ari wo pfundo rya byose.

Murekatete Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yashimye abagize Inteko Ishinga Amategeko ukwigomwa bagize bakazirikana abanya-Kirehe.

Yavuze ko nubwo bashegeshwe ariko bataheranwe n’agahinda bakaba bakomeje kwiyubaka.Ati “Jenoside yaradushegeshe,amateka mwayumvise, ibimenyetso mwabibonye ariko abacitse ku icumu ntibaheranwe n’agahinda bakomeje kwiyubaka.”

Beretswe ibimenyetso byo mu Rwibutso rwa Nyarubuye.
Beretswe ibimenyetso byo mu Rwibutso rwa Nyarubuye.

Yakomeje asaba ubuvugizi ngo Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rwubakwe kuko imibiri ibihumbi 51 ishyinguwemo inyagirwa

Abiciwe i Nyarubuye bishwe urw’agashinyaguro

Ferdinand Rwakayigamba, mu buhamya bwe, avuga ko Jenoside yateguwe kera ubwo byaheraga mu mashuri bahagurutsa abana babavangura ngo barashaka kumenya umuhutu n’umututsi bivamo kubuzwa kwiga kuri benshi.

Yavuze ko ibihumbi 51 byiciwe i Nyarubuye batari abatuye muri ako gace gusa ngo hari n’abaturukaga mu bice binyuranye bahunze bageze Nyarubuye bahasanga umutekano bakirwa neza n’abahutu n’abatutsi nk’uko byari mu muco w’i Gisaka aho bashyingiranaga.

Nyuma yo kubakira kubera ubwinshi bwabo abandi bagera mu bihumbi 38 bagiye kuri Paruwasi kwiberayo kuko bumvaga ntacyo bishisha.

Iyi mivure ngo ni yo abicanyi bategagamo amaraso y'abo bicaga.
Iyi mivure ngo ni yo abicanyi bategagamo amaraso y’abo bicaga.

Ngo nyuma uwari Konseye w’Umurenge wa Nyarubuye amaze kubona ko ibiryo Paruwasi yabahaga byashize yazanye amayeri yo kubabarura abeshya ko agiye kubasabira imfashanyo kwa Burugumesitiri Gacumbitsi wayoboraga Komine ya Rusumo ngo agezeyo ntiyahindukira mu minsi ibiri ni bwo interahamwe zabateye zisanze ari benshi cyane zigira ubwoba zisubirayo.

Ngo zagiye guhuruza abajandarume babaga mu Kigo cyo ku Murindi baraza babiraramo barabica.

Bishwe urw’agashinyaguro hari abirukaga b’abasore bakabatera amacumu mu mbavu akabapfiramo, batangira kunyanyagiza urusenda mu mirambo ngo barebe ko hari ugihumeka ngo bamusonge, abagore bakabajomba ibisongo bamaze kubakorera ibikorwa by’urukozasoni abandi bakabaca amajosi bateze imivure ngo barebe uko amaraso y’abatutsi asa n’ibindi bikorwa biteye isoni.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gusura inzibutso ni byiza cyane bituma bakora ubuvugizi dore ko izi nzibutso zifite ibibazo byinshi udasize abacitse ku icumu

kamanzi yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka