Iburasirazuba: Impunzi z’Abarundi zahungiye mu miryango, zirahamya ko Abanyarwanda bagira urugwiro

Mu gihe impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 30 zimaze guhungira mu Rwanda ndetse abasaga ibihumbi 26 na 600 bakaba bari mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, harimo izindi zahisemo kwibera mu miryango y’Abanyarwanda cyangwa izifite amikoro zigahitamo kwikodeshereza inzu zo kubamo hirya no hino mu turere tw’igihugu, ariko zose zihuriza ku kuba ngo Abanyarwanda barabakiranye urugwiro.

Abahise kujya kuba mu miryango ngo ahanini byagiye bishingira ku masano bamwe mu Barundi bafitanye n’imwe mu miryango y’Abanyarwanda ku buryo baje nk’abisanga.

Abarundi bavuga ko basanganye Abanyarwanda umutima w'urukundo wuje urugwiro.
Abarundi bavuga ko basanganye Abanyarwanda umutima w’urukundo wuje urugwiro.

Ku bandi na ho, usanga bari basanzwe bagenda mu Rwanda cyangwa bahakorera, bityo no muri ibi bihe bikomereye umutekano w’igihugu cyabo, bagahitamo guhunga ariko ntibajye mu nkambi kuko bazi inzira bashobora gucamo bakabona uko bibeshaho bitagombye ubuzima bugoye bwo mu nkambi.

Nubwo izo mpunzi z’Abarundi ziri mu miryango atari nyinshi, izo Kigali Today yabashije kugeraho tukanaganira, zitangaza ko zakiriwe neza n’Abanyarwanda ku buryo bishimira urugwiro rwabo kandi ngo bakaba barabafashije mu buryo bufatika bakabona imibereho; nubwo bwose batashobora kubaho neza nk’uko bari bameze mu mitungo yabo basize.

Izi mpunzi ntizikunze kugaragara hose ariko hari uturere tumwe na tumwe tw’Intara y’Iburasirazuba, zirimo.

Bugesera

Zimwe mu munzi z'Abarundi ziri mu Karere ka Bugesera zikodeshereje amazu yo kubamo zizera ko zizataha vuba cyakora ubu icyizere kiragenda kiyoyoka bagasaba gufashwa nk'abandi.
Zimwe mu munzi z’Abarundi ziri mu Karere ka Bugesera zikodeshereje amazu yo kubamo zizera ko zizataha vuba cyakora ubu icyizere kiragenda kiyoyoka bagasaba gufashwa nk’abandi.

Mu Karere ka Bugesera hari impunzi z’Abarundi nyinshi bitewe n’uko aka karere gaturanye n’igihugu cy’u Burundi ndetse impunzi nyinshi zikaba ari ho zambukira zihunga ibibazo by’umutekano muke biri mu gihugu cyabo. Muri aka karere kandi, hari inkambi y’agateganyo ya Gashora izi mpunzi zibanza gushyirwamo iyo zambutse mbere yo kuzijyana mu nkambi zemewe.

Amakuru ava mu Karere ka Bugesera avuga ko kugeza tariki 17 Kamena 2015, hari impunzi zigera ku 1400 zari zitarajya mu nkambi ahubwo zigicumbikiwe n’abaturage ndetse izindi zifite ubushobozi zikikodeshereza inzu zo guturamo.

Abo ngo ntibahabwa ubufasha nk’ubw’izindi mpunzi zihabwa kuko ngo ababushaka bajya kuba mu nkambi y’agateganyo bashyiriweho maze bakahavanwa bajyanwa mu Nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe.

Ndikubwayo Cedric (amazina yahinduwe mu rwego rw’umutekano we), umwe mu Barundi bahungiye mu Rwanda mu Karere ka Bugesera [avuye i Bujumbura muri “Quartier Mutakura”], avuga ko yageze mu Nkambi ya Gashora akabona ubuzima bwaho atabushobora; ni ko kwiyemeza kuza kwikodeshereza inzu mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Nyamata Ville.

Yagize ati “Ndashima uburyo Abanyarwanda batwakiriye kuko mvuye mu nkambi hari abancumbikiye mpamara ibyumweru bibiri bangaburira, bampa icyo nshaka cyose, ariko nasanze ntakomeza kubaho gutyo kandi ndi umusore. Ni bwo niyemeje kubasezeraho njya gukodesha inzu yanjye kugira ngo nshake n’akazi.”

Gusa ngo kugeza ubu ntarabona akazi, akaba yibaza uko azabaho nyuma dore ko yabashije kwishyura amezi abiri y’ubukode bw’inzu.

Iki kibazo agihuje n’umubyeyi w’abana bane utuye mu Kagari ka Gatare mu Murenge wa Nyamata ariko utarifuje ko amazina ye atangazwa.

We yagize ati “Mbabazwa n’uko abana banjye batiga kuko amashuri ya hano arahenze cyane. Sinabona ibibatunga ngo mbone n’ayo kubishyurira ishuri kuko ubu mfite umuntu uba hanze wamfashaga, ni we wanyishyuriye inzu anampa ibintunga, ariko se nyuma nzabigira nte?”

Uyu mubyeyi avuga ko yari yizeye amazu ye akodeshwa yasize i Bujumbura, ariko ngo bamenye ko yahungiye mu Rwanda, abayakodesha ntibongera kumwishyura.

Umuyobozi w’inkambi ya Gashora, Rugira Azarie, avuga ko barimo kwakira zimwe mu mpunzi zari zaranze kujya mu nkambi ahubwo zijya kwikodeshereza ndetse izindi zicumbikirwa n’abaturage.

Ati “ Bamwe baje bafite ubushobozi bwo kwikodeshereza amazu ndetse bamwe ntibatinyaga kujya mu mahoteli akomeye ariko amafaranga amaze kubashirana none batangiye kuza mu nkambi.”

Abarundi benshi ngo bahunze bazi ko bazamara igihe gito bagasubira mu byabo ariko bamaze kubona ko inzira ikiri ndende ku buryo bamwe batangiye gusubira mu nkambi kuko impamba bazanye yabashiranye.

Nyagatare: Impunzi z’Abarundi ho zatishije imirima zirahinga

Nta mpunzi z’Abarundi nyinshi zigaragara mu Karere ka Nyagatare ariko izahahungiye ntizifuzea kujya mu nkambi. Usanga zibayeho mu buryo bwo gushakisha, hakaba abazicumbikira mu nzu na zo zikajya zibishyura mu mibyizi yo kubahingira. Abandi baturage basanzwe baziha aho guhinga, bakumvikana uko bazagabana umusaruro, ibyo bita “Guhinga tugabane”.

Harerimana Freddy (amazina yahawe) akomoka muri Komini Ntega, Intara ya Kirundo, acumbitse mu Murenge wa Nyagatare, akaba atunzwe no guhingira abantu ndetse agakora ibizwi nko “Guhinga Tugabane”.

Ashimira Abanyarwanda ko ubwo yabahungiragaho batigeze bamuhungabanya cyangwa ngo bamuhohotere ahubwo ko bakomeje kumufasha kwibeshaho kandi nta kibazo agize cy’umutekano.

Avuga ko bitewe n’ibyiza Abanyarwanda bamukoreye ndetse no kubona amahoro n’umutekano, ngo yumva akunze u Rwanda kurusha igihugu cye ndetse akumva bishobotse, yakwihamira mu Rwanda.

Rwamagana: Impundi z’Abarundi zihamya ko Abanyarwanda bazibereye abavandimwe

Mu Karere ka Rwamagana na ho, hagaragara zimwe mu mpunzi z’Abarundi zicumbitse mu miryango naho izindi zikikodeshereza inzu. Nubwo ababayeho muri ubu buzima atari benshi, ababikoze bashima cyane ukuntu Abanyarwanda babakiriye bakabafasha ku buryo basanze ari nk’abavandimwe babo.

Mirasano (Umurundi) ufite umugore w’Umunyarwandakazi n’abana 6, bahungiye i Rwamagana, bahitamo gukoresha impamba bazanye bagakodesha inzu yo kubamo.

Agira ati “Uburyo batwakiriye ahangaha, ntabwo batwishishe. Uburyo batwakiriye ntabwo twabigaye. Aho turi hano, wagira ngo twarisanze, turi mu rugo. Haba mu buyobozi, baratwakiriye. Baraje baraturemesha (baradufasha), baratwihanganisha; natwe turamenyereye.”

Mirasano avuga ko bakigera mu Murenge wa Kigabiro, abaturage babakiriye neza, bamwe babazanira ibiribwa birimo ibitoki, imyumbati ndetse n’amakara yo kubitekesha ku buryo ngo yasanze umuco w’Abanyarwanda ari mwiza kuko bakira ababagannye nk’abavandimwe.

Yagize ati “Umuco w’Abanyarwanda, nabonye bagwira, bashyikirana. Batwakiriye nk’abavandimwe twari duturanye ku mipaka. Yewe, n’ab’i Bujumbura baje, babakira neza. Bafite ubwuzu bwo kwakira abantu. Sinzi niba ari uko babanye, baturanye i Burundi cyangwa se na bo bahungiye mu mahanga bakabona imibereho y’ubuhunzi ingene (ukuntu) imeze.

Nubwo bahamya ko bakiriwe neza barasaba gufashwa nka bagenzi babo baba mu nkambi kuko ngo bagiye hirya no hino mu biturage bizeye ko umutekano uzagaruka vuba bagataha.
Nubwo bahamya ko bakiriwe neza barasaba gufashwa nka bagenzi babo baba mu nkambi kuko ngo bagiye hirya no hino mu biturage bizeye ko umutekano uzagaruka vuba bagataha.

Nubwo izi mpunzi z’Abarundi zakiriwe neza n’Abanyarwanda aho bari mu miryango, ngo ubuzima bw’ubuhunzi buragoye cyane kuko zasize imitungo yose zigakiza ubuzima, ku buryo imibereho iba ibagoye cyane, bategereje ubafungurira.

Mirasano avuga ko bahunze bizera ko imvururu ziri mu Burundi zarangira vuba bagasubira mu gihugu cyabo ku buryo ngo impamba bazanye irimo gukendera, bakaba bafite ubwoba ko izashira iby’i Burundi bitarakemuka, bakerekeza iy’inkambi bari baratinye.

Kugeza ubu ariko, izi mpunzi zitagiye mu nkambi zirasaba ko zahabwa ubufasha bw’ubwisungane mu kwivuza kuko zitabyishoboza kandi zikaba zifite impungenge z’uko hagize ufatwa n’indwara nta bushobozi bundi bwo kwivuza babona.

Izi mpunzi zifuza ko imvururu ziri mu Burundi zahosha, umutekano ukagaruka, maze bagasubira mu gihugu cyabo ndetse bakongera kubona ibyabo bavanywemo n’imvururu.

Abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Iburasirazuba

Kayiranga Egide /Bugesera
Ntivuguruzwa Emmanuel/Rwamagana
Sebasaza Gasana Emmanuel/Nyagatare

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nivyiza twebwimpunzi turashima uko mwatwakiriye kanatsinda ukoriciza ukagisangimbere ikibazo mfise abagore batwite bafise rendez vous ya sezalienne bitabwaho bate

NIYONKURU yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

tuzi ikibazo cyo guhunga uko kimera bityo gufata neza impunzi ni inshingano zacu kandi uretse nibyo biri mu muco wacu

musana yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka