Kugarura intare mu Kagera, bigaragaza ko u Rwanda ruza ku isonga mu guteza imbere ubukerarugendo – Uhagarariye African Parks

Mu gikorwa cyo kwakira ku mugaragaro intare zirindwi muri Parike y’Akagera, zikuwe mu gihugu cy’Afurikay’Epfo, uhagarariye African Parks, yavuze ko ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu kwita kuri za parike.

Nyuma y’uko intare eshanu z’ingore n’ebyiri z’ingabo zigejejwe i Kigali ku kibuga cy’indege tariki 30 Kamena 2015, zakoze urugendo rw’amasaha arenga atanu kugira ngo zigezwe aho zateguriwe kumara byibura ibyumweru bibiri, mbere yo kurekurirwa muri parike.

Si benshi babonye iyi ntare kuko zari ziryamiye mu bihuru.
Si benshi babonye iyi ntare kuko zari ziryamiye mu bihuru.

Jes Gruner, Umuyobozi wa Parike y’Akagera, yasobanuye ko izi ntare zinaniwe, kubera urugendo rurerure zakoze. Gusa ngo zarakangutse, ziragaburirwa, ubu zikaba ziri kuruhuka no kumenyera ikirere n’amazi by’u Rwanda.

Yagize ati “Zashyizwe ahantu hazitiye, zigomba kumara byibura ibyumweru bibiri zikurikiranwa n’abaganga mbere yo kurekurirwa muri parike kimwe n’izindi nyamaswa. Ziriwe ziryamiye ariko nta kindi kibazo zifite”.

Imwe mu ntare zavuye muri Afurika y'Epfo.
Imwe mu ntare zavuye muri Afurika y’Epfo.

Yongeyeho ko bashimishijwe no kubona uburyo abaturage benshi, baba abakuru ndetse n’abanyeshuri, bari ku mihanda bishimiye kwakira izi ntare.

Ati “Ibi birerekana ko abaturage bazi neza akamaro ka parike, barabona umusaruro muri izi ntare. Turizera ko iyi ari intangiriro y’ibihe byiza bishya”.

Avuga ko urugendo rwabaye rurerure bitewe n’imvura yaguye maze ikica umuhanda bigatuma babangamirwa mu rugendo inshuro zigera kuri eshatu.

Ati “Kuva i Kigali tugera hano twakoresheje amasaha arenga atanu. Gusa intare zimeze neza. Zarakangutse, zinjira aho zateguriwe, gusazirananiwe. Ni ahantu hashya, hari umwuka mushya, hari impumumuro nshya. Mbese byose ni bishya kuri zo. Zigomba kuruhuka no kumenyera”.

U Rwanda ku isonga mu kwita kuri za parike

Mu muhango wo kwakira izinyamaswa, Andrew Parker ushinzwe ibikorwa muri African Parks, ari ryo huriro rya za parike umunani zo muri afurika, ihuriro ryagize uruhare mu kuzana izi ntare, yavuze koi bi ari intambwe idasanzwe u Rwanda ruteye, kandi ko ari ikimenyetso cy’ubushake bwo kwita ku binyabuzima bituye ishyamba hamwe na za parike.

Yagize ati “Ubu ni ubuhamya bugaragaza ubushake bw’u Rwanda nk’igihugu, bwo kuza mu b’imbere mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima”.

Uru nirwo ruzitiro izi ntare zibaye zicumbikiwemo ngo zimenyere.
Uru nirwo ruzitiro izi ntare zibaye zicumbikiwemo ngo zimenyere.

Yongeraho ko bigiye gutuma Parike y’Akagera yihagararaho cyane ku ruhando mpuzamahanga kubera urunyurane rw’ibisurwa rukomeje kwiyongera.

Yagize ati “Ndibwira kokuzana intare uyu munsi ari intambwe nziza mu bigomba gutuma Parik ey’Akagera iza ku isonga mu gukungahara ku rusobe rw’inyamaswa z’ishyamba”.

Aka ni kamwe mu dusimba tuboneka muri Parike y'Akagera.
Aka ni kamwe mu dusimba tuboneka muri Parike y’Akagera.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Mugabo, yavuze ko bari bamaze igihe bategereje intare muri parike yabo, gusa ngo kuri ubu barashima buri wese wabigizemo uruhare.

Ati “abaturage bakomeje kutubaza igihe intare zizagarukira muri parike, gusa tukabasobanurira ko igisimba nk’intare kitaza gutyo gusa. Biba bigomba gutegurwa. Ubwo intare zije, hasigaye inkura na zo muzazituzanire”.

Dr Michel Masozera, wari uhagarariye Leta y’u Rwanda muri icyo gikorwa, yasobanuye uburyo intare zacitse muri iyiparike, aboneraho gutanga ihumure k’uwakeka ko n’izi zazacika.

Aha niho izi ntsre zizajya ziba.
Aha niho izi ntsre zizajya ziba.

Ati “Ubwo Abanyarwanda bari barahejejwe i mahanga batahaga nyuma yo kubohora igihugu, baje ari abatunzi.

Intare rero n’inka ntabwo bibana. Intare zicaga inka, umuturage akarakara na we agashyiramo aside (acide) ya ntareikarya igapfa”.

Gusa yongeraho ko kuri ubu nta mpungenge ntazagakwiye kuvuka, kuko hafashwe ingamba zirimo kuzitira parike hakoreshejwe insinga zirimo amashanyarazi ku buryo nta nyamaswa yagerageza gusohoka.

Izi ntare zije zihasanga izindi nyamaswa zirimo imvubu, aha yari yakomerekejwe n'amahwa.
Izi ntare zije zihasanga izindi nyamaswa zirimo imvubu, aha yari yakomerekejwe n’amahwa.

Ati: “Uretse n’ibyo kandi, utunyamaswa turya ibyatsi tumaze kuba twinshi cyane. Ntacyo intare zizaba zabuze ngo zibe zashaka gusagarira amatungo y’abaturage. Ibi ni nakimwe mu byo izi ntare zizadufasha kuko zizatuma haba uburinganire mu rusobe rw’ibinyabuzima bituye iyi parike”.

Avuga kandi ko mu rwego rwo gukurikirana izi ntare, buri yose yambitswe akuma kazajya gatuma abazishinzwe bamenya aho ziherereye, bityo haba hari itava aho iri bakamenya ikibiteye.

Iyi Inzovu yari yanze kuva mu muhanda ngo abantu bahite.
Iyi Inzovu yari yanze kuva mu muhanda ngo abantu bahite.

Ese abazabana na zo umunsi ku munsi baziteguye bate?

Kuri ubu intare ziri ahantu hafunze, ku buryo zitabasha kuvamo ngo zigire icyo zikora. Gusa si ko bizahora kuko mu byumweru nka biriri, zizarekurirwa mu bigunda zikabaho ubuzima busanzwe bwa kinyamaswa.

Nyihanzamaso Jeremie akora akazi ko kubaka no gusana uruzitiro rutandukanya parike n’abaturage. Avuga ko nubwo batabuze kugira impungenge z’izi nyamaswa, ngo bazabana na zo mu mahoro.

Ati “Inyamaswa z’inyamahane zibamo, gusa nta kirusha umuntu ubwenge. Haba hari abashinzwe umutekano baba bafite n’intwaro, ku buryo bibaye ngombwa yikanga igahunga itaragira uwo ikomeretsa”.

Hakizamungu Theogene, na we ukora akazi nk’aka Nyihanzamaso, avuga ko inyamaswa z’inkazi ziba zizwin detse n’uducezibarizwamo tuzwi, bityo bakabona uko babana na zo.

Ati: “ubundi inyamaswa ishobora kuba yagusanga uri nko mu kazi ikakugirira nabi ni nk’imbogo kandi tuba tuzi aho ziherereye.

Nahon k’ingwe igisamagwe ntabwo cyakwegera. Inyamaswa yindi yagusanga ni nk’impyisi ari nka nijoro gusa tuba twacanye umuriro kandi nta nyamaswa yegera umuriro. Intare zo ntabwo turamenya ibya zo”.

Izi ntare uko ari zirindwi zatanzwe nk’impano ku Rwanda, ibikorwa byonyine byo kuzizana bikaba byaratwaye amadolari y’Amerika agera ku bihumbi 300 ni ukuvuga asaga miliyoni 210 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bitewe n’uko izi nyamaswa zije ziri mu gihe cyiza cyo kubyara, ngo zimenyereye ikirere mu mwaka umwe zaba zatangiye kubyara, ku buryo mu bihe biri imbere u Rwanda na rwo ruzaba rushobora koroza andi mahanga na yo yifuza intare.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nibyiza cyane rwose aba nyarwanda ndetse n’abaturiye iyi park y’Akagera twishimiye kuza kwizi ntare kubufatanye bwa African parks na leta,intare rero nzizakurura abakerarugendo beshi kandi zinjize n’amadovise nibyizako intare zizatuma mu Rwanda habomeka( big five animals )zikwiye kubungabugwa muri rusange urusobe rw’ibidukikije rugomba kubungabugwa biyuze muguteza ibere abaturiye za pariki binyuze mukubaha :akazi, amafaranga, amashuri, amavuriro amazi n’imihanda kugirango Nabo bamenye Ibiza cyangwa agaciro pariki iba ibafitiye burya nib conservation igerwaho naho uruzitiro rw’amashanyarazi ruzatuma hatabaho amakimbirane hagati yabaturange n’i nyamanswa muri iyi pariki y’akagera. murakoze

Tuyiramye Oreste yanditse ku itariki ya: 22-03-2016  →  Musubize

izi ntare tuzihaye ikaze maze abasura parike zacu biyongere

oliva yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

Nibyiza cyane turazikizikumbuye

tr yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka