Volleyball:Rwanda Revenue yihereranye andi makipe mu mikino ya Playoff yabereye mu Ruhango

Amakipe y’abakobwa mu mukino wa Volley ball ane yabaye aya mbere ari mu cyiciro cya mbere, kuri uyu 01/07/2015, yahuriye mu karere ka Ruhango guhatanira igikombe,mu mikino izwi ku izina rya playoffs.

Iyi mikino yabereye mu karere ka Ruhango,amakipe yarangije shampiona ari ku myanya ine ya mbere mu cyiciro cya mbere mu bakobwa, arimo gahatanira umwanya wa mbere, ni ikipe y’akarere ka Ruhango, RRA, APR na GS St Aloys.

Amakipe yose RRA yayatsinze
Amakipe yose RRA yayatsinze

Ku mukino wa mbere RRA ikaba yatsinze ikipe ya Ruhango amaseti 3-1, umukino wa kabiri Ruhango itsinda APR amaseti 3-1, umukino wa 3 RRA itsinda APR seti 3-0, umukino wa kane, Ruhango ikaba yatsinze St Aloys seti 3-0, umukino wa 5, St Aloys ikaba yatsinzwe na APR seti 3-0, naho umukino wa 6 RRA ikaba yatsinze St Aloys seti 3-0.

Umukino uzahuza aya makipe ku nshuro ya kane, biteganyijwe ko azabera mu karere ka Rwamagana tariki 05/07/2015.

Usibye iyi mikino yakinwe mu rwego rw’abagore,abagabo nabo baratangira guhatana kuri iki cyumweru taliki ya 05/07/2015, ikazabera mu karere ka Kirehe aho hazaba hahatana amakipe ane yarangije ari aya mbere muri iyi shampiona ari yo Rayon Sports,INATEK,APR VC na Kirehe VC

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka