Kamonyi: Amahuriro y’abanyeshuri abafasha kugira uruhare muri gahunda za Leta

Abanyeshuri n’abarezi bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gatizo, ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, batangaza ko inyigisho bakura mu mahuriro y’abanyeshuri “Clubs scolaires”, zibafasha kumenya icyerecyezo cy’igihugu kandi na bo bagafasha mu kukigeraho.

Muri iki kigo kigamo abanyeshuri 1675, hari Clubs icyenda zihugura abanyeshuri mu bumenyi butandukanye; nko kurwanya Sida, kubundabunga ibidukikije, kwita ku muco, gukora ubuvugizi ku bibazo by’abana, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya Jenoside, kuzigama, kwicungira umutekano ndetse no guharanira ubumwe n’ubwiyunge.

Abana bo muri GS Gatizo mu biganiro by'ama-clubs.
Abana bo muri GS Gatizo mu biganiro by’ama-clubs.

Buri mwana ajya mu ihuriro yihitiyemo akurikije icyo akeneye kandi kimufitiye akamaro. Ishimwe Rene Pedos, ari mu ihuriro ryo kwizigamira. Yaryinjiyemo muri uyu mwaka wa 2015 ngo agamije gufatanya na bagenzi be kubika udufaranga abana bajya babona bagasesagura.

Agira ati “Muri Club ya saving badutozwa kubika udufaranga twose tubona, tukazaguramo itungo rizavamo amafaranga yo kudufasha mu kwiga”.

Mu gihe Leta ikangurira abaturage kwita ku bidukikije no kubibungabunga, abanyeshuri bari mu ihuriro ry’Ibidukikije na bo barayunganira. Bakangurira bagenzi ba bo kugira isuku, gutera ibiti, kwita ku mazi no kudata imyanda aho babonye. Iratuzi Josue, uri mu Ihuriro ry’Ibidukikije, avuga ko ubumenyi bahabwa ku kamaro ko kwita ku bidukikije, babugeza no mu miryango yabo bigatuma n’ababyeyi ba bo babyitaho.

Kuba abanyeshuri bagira ubundi bumenyi butari amasomo bakura mu mahuriro, ngo bituma bamenya abana bafite ibibazo bakabikorera ubuvugizi. Shimayesu Jeanne D’arc, wo mu ihuriro ry’abavugizi, ahamya ko amahuriro atuma nta bana bata ishuri kubera kwimwa ibikoresho n’ababyeyi babo cyangwa ngo hagire bakorerwa ihohoterwa.

Abarezi bo kuri iki kigo na bo bahamya ko amahuriro agaragaza impinduka mu myitwarire y’abanyeshuri, kuko buri huriro rigira umwanya wo kuganiriza abandi banyeshuri bose, bigatuma bagira imyitwarire itabangamira gahunda z’ikigo.

Amahuriro yatangiye muri iki kigo mu mwaka wa 2012, abayarimo bakaba bahura buri wa gatatu saa cyenda. Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gatizo, Muhawenimana Comes, avuga ko ayo mahuriro atabangamira gahunda z’amasomo asanzwe, ahubwo abanyeshuri bahererwamo impanuro zo gukurikira amasomo neza.

Anahamya ko amahuriro yatumye abana batinyuka kuvuga no gutekereza ku buzima bwabo bw’ejo hazaza; bakanibona muri gahunda za Leta zitandukanye.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane bakwiye gushimirwa
.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka